skol
fortebet

Inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ubumwe bw’u Burayi yitezweho kongera ishoramari

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

I Kigali hateraniye inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi yiswe EU-Rwanda Business Forum.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi yagaragarije abitabiriye iyi nama ko U Rwanda rwafunguye amarembo y’ubucuruzi ku bashaka gushora imari mu Rwanda.

Mu myaka 10 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo y’igipimo cya 7.8% ibi byatumye ubukungu bw’igihugu bwikuba inshuro 9 zose.

Umuyobozi wa RDB avuga kandi ko kuba u Rwanda ari igihugu gitekanye ku rwego rw’Isi kikaba igihugu cyakira abakigana ku buryo abifuza gushora imari yabo mu masaha 6 umushoramari aba afunguye ikigo cy’ubucuruzi.

RDB kandi yagaragarije abitabiriye iyi nama ko hari amahirwe atandukanye mu ishoramari mu nzego zitandukanye mu Rwanda zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoteri n’ubukerugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa