skol
fortebet

Isesengura ryagaragaje ko abantu 1289 bishwe n’ibiza abandi 2114 barakomereka mu myaka 6

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka 6 ishize mu Rwanda abantu 1 289 bahitanywe n’ibiza na ho abandi 2 114 barakomereka. Guverinoma ivuga ko uretse kugoboka abagirwaho ingaruka n’ibyo biza hari imishinga minini igamije kubikumira no kubirwanya.

Sponsored Ad

Isesengura rigaragaza ko imyuzure n’inkangu ari byo bitwara ubuzima bwa benshi mu bahitanwa n’ibiza mu Rwanda kuko mu bagera ku 1 289 bishwe nabyo mu myaka 6 ishize, abishwe n’inkuba ari 324 mu gihe 2 bishwe n’inkongi z’umuriro, bivuze ko abasigaye bose bazize imyuzure n’inkangu.

Hangiritse kandi inzu zigera ku 51 773, ibyumba by’amashuri 1 355, hapfa inka 1 946 n’amatungo magufi 12 899 na hegitari z’imyaka 33 988.

Hangiritse kandi imiyoboro y’amazi 232 n’indi y’amashanyarazi 757, ibice by’imihanda 479 n’ibiraro 484.

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.

Aha Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko guverinoma ikomeje kubaka ubushobozi bwo gutabara abahuye n’ibiza.

Minisitiri w’Intebe kandi yanagaragaje ko hari imishinga itandukanye igamije gukumira no guhangana n’ikibazo cy’ibiza mu buryo burambye.

Abasenateri n’abadepite bakomoje by’umwihariko ku biza biherutse kwibasira igihugu mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, bashima uburyo Guverinoma yatabaye abaturage nta kuzuyaza.

Uretse kuba byarahitanye ubuzima bw’abagera ku 135 ndetse 111 bagakomereka, ibiza biheruka kwibasira Intara y’u Burengerazuba n’ibindi bice by’igihugu mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka byangije ibikorwa n’imitungo bifite agaciro ka miliyari 222Frw ku buryo hakenewe miliyari 518 zo gusana ibyangiritse.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko guverinoma ikora ibishoboka byose mu guhangana n’ingaruka z’ibiza ndetse no kubikumira ariko nanone ngo n’amikoro adahagije ari mu bikoma mu nkokora ingamba za guverinoma zo guhanagana n’iki kibazo.

Uretse mu Rwanda raporo z’ibigo n’imiryango mpuzamahanga zerekana ko Isi ikomeje kujya mu kaga kubera ibiza bikomeje kuyibasira.

Dore nk’ubu mu mwaka ushize wa 2022 ibiza byagize ingaruka kuri miliyoni 186 z’abatuye Isi bitera igihombo cya miliyari 223 z’amadorali ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa