skol
fortebet

Itorero Bethesde rya Mwogo ku bufatanye na Compassion International boroje Abatishoboye Inka 16

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ababyeyi bafite abana bafashwa n’umushinga Rw 0912 w’Itorero Bethesda Mwogo uterwa inkunga na Compassion International boroje imiryango 16 ifite abana bafashwa n’uwo mushinga.

Sponsored Ad

Itorero Bethesda Paruwase ya Mwogo binyuze mu mushinga RW0912 ku nkunga ya Compassion International ryoroje imiryango 16 ibarizwamo abana bafashwa nuwo mushinga muri gahunda ya girinka munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Presida wa Republika yu Rwanda.

Uyu mushinga ufashirizwamo imiryango itishoboye yo mu murenge wa Mwogo ,muri gahunda y’iterambere ryuzuye ry’umwana binyuze mu ngingo 4, arizo

ubukungu
ubuzima
imibanire n’abandi
n’ubugingo

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Itorero Bethesda Mwogo cyitabiriwe n’inzego za leta,izabikorera ,ubuyobozi bwa Compassion International busanzwe butera inkunga umushinga w’Itorero, n’abayoboke b’itorero Bethesda Mwogo barangajwe imbere n’abayobozi babo.

Mu butumwa bwa hatangiwe, hibukijwe ko gufatanya kw’Abanyarwanda ari intambwe nziza ibaganisha ku itermbere rirambye, no kunga ubumwe byose bikomeza kuzanira igihugu iterambere n’umutekano birambye, Cyane ko Imana yahaye Igihugu abayobozi beza bashishikajwe n’iterambere ry’abo bayobora.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Compassion ushinzwe ubufatanye namatorero, Muligo Eugine yashimye ubufatanye bwinzego zitandukanye zaba iz’Itorero ndetse niza Leta mugutuma inkunga Compassion igenera iri Torero ibasha gutanga umusaruro kubo igenerwa biri nomubyaduhuje uyu munsi.

Muligo Eugine yagize ati”mu Karere ka Bugesera buri mwaka Compassion International itangamo inkunga y’amafaranga arenga Miriyari 2 buri mwaka mu mishinga 19 ihabarizwa iterwa inkunga na Compassion byumwihariko kuri iri Torero mu myaka 3 rimaranye ubufatanye na Compassion Internatinal ryakoresheje hafi miliyoni 170.”

Yakomeje asabako ubu bufatanye buranga izi nzego gukomeza kubaho kugirango iyi miryango izave mu bukene burundu.

Asoza ashimira Itorero Bethesda Mwogo ku muhate waryo n’ubushake bagaragaza mu gufasha abaturage babo kuva mu bukene binyuze mu mushinga Rw0912 kuko bigaragarako bagerageje kubikora.

Umuvugizi w’Amatorero ya BETHESDA mu Rwanda,Bishop Rugamba Albert nawe wari witabiriye igikorwa cyo guha inka imiryango y’Abana bafasha ,yashimiye Imana yahaye igihugu umutekano,ashima umushinga bafatanya n’ibyo bamaze kugeraho.

Ati”Ndashimira Imana yahaye Igihugu cyacu umutekano n’umushinga ufatanya mu gukura abaturage bacu mu bukene.ndashimira ubuyobozi budahwema ku tuba hafi muri ibi bikorwa, mbizeza ko inka 16 twatanze zizagera no kubandi”

Murenzi,Directeur mu Karere ushinzwe imibereho myiza wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera yashimiye byimazeyo umuhate wa Compassion International mu gushakira akarere ibisubizo ku mibereho myiza y’abaturage, abizeza ubufatanye bw’akere mu bikorwa nk’ibyo ngo bizakomeze.

Yagize ati”Ndashimira umushinga RWO912 , Compassion,Itorero n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, by’umwihariko Perezida Paul Kagame washakiye Igihugu Umutekano.ndizera ko izi nka zizafasha abazihawe gutera intambwe ijya imbere ndetse aya mahirwe akazagera nokubandi benshi baziturwa.”

Yakomeje yizeza ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’umushingi Rw0912 kugirango utange umusaruro mu gukura mu bukene abaturage bo mu murenge wa mwogo no kububakira ubushobozi bubafasha kurandura burundu imibereho mibi kandi itabereye Umunyarwanda.

Igikorwa cyo koroza inka imiryango 16 ifite abana bafashwa n’umushinga Rw0912 ku bufatanye na Compassion International cyaranzwe n’imbyino n’indirimbo z’abagize itorero Bethesda muri Mwogo rireberera umushinga n’imiryango ifite abana bafashwa nawo.kubufatanye nizindi nzego Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwogo nabwo bwageneye buri muryango mubahawe inka ipombo1,umunyu hamwe numutinwica udukoko.

Usibye kubafasha kwiteza imbere, umushinga wabafashije guhindura imyumvire ku buryo imiryango imwe n’imwe yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yemera gusezerana, ndetse bigakomeza no kubandi bagize uwo murenge bose.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa