skol
fortebet

Tugomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo tutarambirije ku bufasha bw’ahandi -Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagaragaje ibihugu bihuriye mu miryango itandukanye y’ubukungu ko bikwiriye gushyira hamwe mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo bihura nabyo hatabaye gutegereza ubufasha bw’ahandi.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho ubwo yagezega ijambo ku bitabiriye inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM.

Yagize ati: “Imiryango myinshi ihuza Ibihugu mu kinyejana gishize, CARICOM yigaragaje nk’imwe muri myinshi ikomeye y’akarere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi nabitangira ubuhamya CARICOM yageze kuri byinshi.”

Iyi nama kandi ikaba yahuriranye na yubile y’imyaka 50 ishize uwo muryango ushinzwe.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wo washyinzwe mbere ho imyaka 10 mu 1963, ariko iyi sabukuru igomba kuba umwanya mwiza wo kurushaho kunga umugabane wa Afurika na Karayibe kuko ari ibice by’isi bisangiye amateka.

Aha niho Umukuru w’Igihugu yasabye ko hari byinshi bigomba gukorwa mu gufatanyiriza hamwe hibandwa ku bikorwa bifatika kandi bikemura ibibazo ibihugu nk’ibiri muri iyo miryango bihura nabyo muri iki gihe ndetse ko bishobora kugerwaho.

Ati: “Ibihugu nk’ibyacu ntibishobora gukora amafaranga mugihe duhuye n’ikibazo. Bidusaba kuguza. Nyamara bamwe muri twe ntitucyemererwa kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo.

Yakomeje agira ati: “Muri Afurika, dufite ibihugu nka Seychelles, nagize amahirwe yo gusura, gifite ingorane zo kutagira inkunga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nk’izo mufite muri Karayibe. Dushobora gukorera hamwe mu gukora ubuvugizi no gushaka ibisubizo.”

Perezida Kagame yakomoje ku nama u Rwanda ruzakira muri Kamena 2024, ya gatatu y’umuryango w’abibumbye y’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere.

Agaragaza ko ku bibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo kubona inkunga, hakenewe ihuriro rihuza ibihugu bidakora ku nyanja ndetse n’ibikikijwe nayo rigamije gufatanyiriza hamwe mu kuzamura ijwi ryabyo.

Agira ati: “Amafaranga ntabwo akora ibintu byose, ariko dukwiye kwibanda ku byo dushobora gukora ubwacu tudategereje icyemezo cy’undi muntu cyangwa inkunga.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko kugirango ibyo byose bigerweho, bikwiye kujyana n’uburyo bw’imiyoborere ishyira imbere gukora neza ndetse no kwemera kubazwa inshingano.

Ati: “Ntidukwiye gushinja abandi ibibazo byacu, harimo ibyo twakwikorera ubwacu. Icyo mvuga dukwiye gutangiriraho ni uburyo tuyobora ibihugu byacu, duharanira gukora ibintu byiza bijyana n’umuco wo kubazwa inshingano.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko nk’ibihugu bito, bihuriye mu miryango y’uturere, ibyo byose bikwiye gushyigikirwa no guhuriza hamwe imbaraga mu bijyanye no guteza imbere ubukungu ndetse n’ubushobozi mu bikorwa remezo. Bikanavanaho inzitizi mu rujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane.

Perezida Kagame aha yatanze urugero rw’ubufatanye u Rwanda rwagiranye b’ibihugu birimo Guyana na Barbados aho byashyize umukono ku masezerano agamije kubaka inganda zikora inkingo n’imiti muri buri gihugu kandi bikazatanga umusaruro mu gihe kirekire.

Perezida Kagame yagaragaje ko amateka u Rwanda rwagezeho yerekana ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta kintu na kimwe kidashoboka. Ndetse ko impinduka zikwiye gutangirira ku bayobozi mu gihugu, mu nzego zitandukanye, mu Karere byose bigamije guhanga inzira nshya kandi ifite icyerekezo gihuriweho.

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko uburyo bwo guhuza ibikorwa by’ubwikorezi n’itumanaho hagati ya Afurika na Karayibe, bigaragaza andi mahirwe ahari mu gukemura ibibazo babangamiye ibi bice by’isi.

Perezida Kagame yashimangiye kandi ko guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga ari ingenzi mu gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri, kurwanya ibibazo by’abimukira ndetse bigateza imbere ubukungu.

Perezida Kagame muri uru ruzinduko arimo muri Karayibe, yabonanye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holeness baganira ku masezerano ibihugu byombi byagiranye ubwo yagiriraga uruzinduko muri icyo gihugu.

Yahuye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’inzira zigamije kubikemura.

Ku ruhande rw’iyi nama ya CARICOM, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Motley baganira kuri zimwe mu nzego ibihugu byombi byemeranyijwe gufatanyamo ndetse n’aho ishyirwa mu bikorwa ry’amwe mu masezerano bigeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa