skol
fortebet

U Rwanda rwaje mu bihugu byagize itumbagira rikabije ry’ibiciro ku isoko

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu ku Isi mu Bihugu byagaragayemo itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa mu mezi 12 ashize, nk’uko bigaragazwa n’imibare mishya ya Banki y’Isi.

Sponsored Ad

Abahanga mu bukungu bavuga ko ingamba ziherutse gufatwa zishobora koroshya uburemere bw’iki kibazo mu gihe gito.

Iyi mibare yo kuva mu kwezi kwa Mata (4) 2022 kugeza muri Werurwe (3) 2023; igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byatumbagiye ku isoko mpuzamahanga.

Bagaragaza ko muri icyo gihe cy’umwaka, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, aho ruri inyuma ya Lebanon na Zimbabwe.

Banki y’Isi ishimangira ko ibyo byatewe n’uko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2022; muri ayo mezi atatu ari bwo ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku rugero ruri munsi ya 30%.

Ukwezi kwa 7/2022 ibiciro byazamutse kuri 32.7%, ukwezi kwakurikiyeho byageze kuri 34.5%. Kuva icyo gihe umuvuduko warakomeje winjira muri za 40 na 50%.

Ukwezi basorejeho gukora igenzura ni ukwa Werurwe 2023. Icyo gihe ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byerekana ko byageze kuri 62.6%.

Muri ayo mezi 12; ukwezi kwa 11/2022 ni ko kwagize itumbagira ry’ibiciro rikabije mu Rwanda. Iyi mibare igaragaza ko icyo gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu Rwanda byageze ku rugero ra 64,4%.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukura umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa birimo umuceri n’ifu y’ibigori, bikaba ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, hakiyongeraho gushyiraho ibiciro ntarengwa ku biribwa birimo ibirayi.

Dr Fidele Mutemberezi wigisha ubukungu muri kaminuza, avuga ko izi ngamba zizagira icyo zitanga ariko ko zidahagije mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ry’u Rwanda.

Yagize ati “Biriya byemezo bishobora gutanga umusaruro mu gihe gito. Ntabwo bishobora gutanga umuti w’igihe kirekire. Igisubizo cya nyacyo ni icyo kongera umusaruro kugira ngo ibyo abaturage bakeneye babibone, byaba mu Gihugu cyangwa mu Bihugu bitari kure, kuko iyo ugiye gushaka ibintu kure byongera igiciro.”

Muri urwo rugendo rwo gushaka igisubizo kirambye; Banki y’Isi ishimangira ko ibiciro by’ibiribwa byagabanutse mu bindi Bihugu kubera ko bafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ibyo birimo nka Tanzania, byashyize amafaranga menshi mu gushaka ifumbire, n’uburyo bwo kuyigeza ku baturage ku giciro gito. Ibyo byatumye bongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa