skol
fortebet

Umucuruzi ukomeye yashyingiranwe n’abagore barindwi icyarimwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku cyumweru, tariki ya 11 Nzeri, umucuruzi w’imiti muri Uganda, Ssaalongo Nsikonenne Habib Ssezzigu, yashakanye n’abagore barindwi icyarimwe.

Sponsored Ad

Ubu bukwe bw’idini ya Islamu (Nikkah) bwamenyekanye cyane binyuze ku mafoto yashyizwe hanze na Capital FM Uganda kuri X,yahoze ari Twitter.

Ubu bukwe ngo bwitabiriwe n’amamodoka 40 na moto 30 kuko ngo uyu mugabo ari umukire cyane aho atuye.

Amazina y’abagore yarongoye ni Mariam, Madina, Aisha, Zainabu, Fatuma, Rashida, na Musanyusa, bivugwa ko ariwe mugore we wa mbere akaba amaze imyaka irindwi ari kumwe na we.

Babiri mu bagore barindwi yarongoye n’abavandimwe bavukana ku babyeyi bombi.

Byavuzwe kandi ko Nsikonnene yaguriye buri wese imodoka nshya nk’impano y’ubukwe,kandi buri imwe yari yanditseho izina rye.

Mu ijambo rye mu kwakira abatumiwe, yashimye abagore be kuba baramubereye indahemuka, agira ati: “Abagore banjye ntibagira ishyari hagati yabo. Nabaterese mu buryo butandukanye maze mfata icyemezo cyo kubarongora icyarimwe kugira ngo tugire umuryango umwe wishimye. Ndacyari muto kandi mu gihe cya vuba, Imana nibishaka, sinshobora kuvuga ko iri ariryo herezo ryo gushaka. ”

Se w’uyu mugabo washatse, Hajj Abdul Ssemakula,yavuze ko gushaka abagore benshi ari umugenzo wogeye mu muryango wabo kandi ko sekuru we yari afite abagore 6 babanaga mu nzu imwe bagatandukanwa n’irido umwe ku wundi.

Uyu papa w’uyu mukwe ngo we yari afte abagore 4 babanaga mu nzu imwe, bityo umwana wabo aciye agahigo akazana barindwi.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa