skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Slovakia ararwana no kubaho nyuma y’igerageza ryo kumwica

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Slovakia Robert Fico ari mu bitaro aho abaganga barimo gukora uko bashoboye ngo arokoke nyuma yo kurasirwa mu mujyi muto uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bratislava.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Minisitiri w’ingabo wa Slovakia Robert Kalinak yavuze ko Fico yari amaze amasaha arenga atatu arimo kubagwa kandi ko ibintu "bimeze nabi".

Abanyapolitiki bo muri Slovakia barimo na Perezida w’icyo gihugu bavuze ko uko kumurasa ari "igitero kuri demokarasi".

Ucyekwa kumurasa yafatiwe aho byabereye ariko ntabwo abategetsi bari batangaza umwirondoro we.

Icyo gitero cyabaye hafi saa munani n’iminota 30 z’amanywa (14:30) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi, mu mujyi wa Handlova, uri mu ntera ya kilometero hafi 180 uvuye mu murwa mukuru Bratislava, aho Fico yasuhuzaga abaturage ari imbere y’ikigo ndangamuco ahari habereye inama ya leta.

Amashusho yagaragaje umugabo azamura imbunda arasa inshuro eshanu kuri Minisitiri w’intebe, nyuma uwo mugabo aza kurushwa imbaraga n’abacunga umutekano wa Minisitiri w’intebe, mu gihe abandi bo mu bacunga umutekano wa Fico bajyanaga uwo Minisitiri w’intebe mu modoka ye.

Yashyizwe mu ndege ya kajugujugu ajyanwa mu bitaro biri hafi aho, mbere yuko ajyanwa mu bindi bitaro byo mu mujyi wa Banska Bystrica, mu burasirazuba bw’umujyi wa Handlova.

Nyuma yaho ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe wungirije wa Slovakia Tomas Taraba yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ko yemeza ko kubagwa kwa Fico mu bitaro kwagenze neza.

Taraba yagize ati: "Ndibaza ko amaherezo azarokoka." Yongeyeho ati: "Muri aka kanya ntabwo ubuzima bwe buri mu kaga."

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Slovakia Matus Sutaj Estok yavuze ko Fico yarashwe mu nda.

Yongeyeho ati: "Amakuru y’ibanze arerekeza ku mpamvu ya politiki."

Amakuru atemejwe yo mu bitangazamakuru byo muri Slovakia yavuze ko ucyekwa kumurasa ari umwanditsi akaba n’impirimbanyi w’imyaka 71.

Videwo yahererekanyijwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Slovakia bivugwa ko irimo uwo ucyekwa.

Muri ayo mashusho, uwo mugabo avuga ko atemeranya na gahunda ya leta ndetse n’aho ihagaze ku bijyanye n’igitangazamakuru cya leta.

BBC ntizi niba uwo muntu ugaragara muri videwo ari uwo ucyekwa wafashwe na polisi aho byabereye kandi ntizi uburyo iyo videwo yafashwemo.

Perezida ucyuye igihe wa Slovakia Zuzana Caputova yavuze ko ikintu "gikomeye cyane cyabaye kuburyo n’ubu tutarashobora kucyiyumvisha".

Yongeyeho ati: "Imvugo y’urwango tubona muri sosiyete igeza ku bikorwa by’urwango."

Minisitiri w’ingabo Kalinak na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Estok bavuze ko ikwirakwira ry’imvugo y’urwango ku mbuga nkoranyambaga ari ryo ryateje uko kurasa Minisitiri w’intebe, bashishikariza abaturage "kudasubiza urwango hakoreshejwe urwango".

Estok yashinje ibitangazamakuru kugira uruhare mu mwuka wagejeje ku iraswa rya Fico, avugira mu kiganiro n’abanyamakuru ati: "Benshi muri mwe ni bo bari barimo gukwirakwiza uru rwango."

Yongeyeho ko uburinzi buzajya butangwa ku bategetsi batowe mu buryo buteganywa n’itegekonshinga, hamwe n’andi matsinda y’abantu bashobora kugabwaho ibitero nk’icyo, barimo n’abanyamakuru n’abantu bazwi cyane muri rubanda.

Fico, w’imyaka 59, yagarutse ku butegetsi muri Slovakia nyuma y’amatora yo muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2023, akuriye urugaga rw’amatwara yo gushyira imbere inyungu z’igihugu no kwikundisha ku baturage.

Amezi ye ya mbere nka Minisitiri w’intebe yaranzwemo impaka zikaze cyane muri politiki. Muri Mutarama (1) uyu mwaka, yahagaritse imfashanyo ya gisirikare kuri Ukraine, ndetse mu kwezi gushize yashyizeho gahunda yo gukuraho igitangazamakuru cya leta, RTVS.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Abanya-Slovakia babarirwa mu bihumbi barigaragambije bamagana iryo vugurura riteganywa gukorwa ku gitangazamakuru cya leta.

Ariko imyigaragambyo yari iteganyijwe ku wa gatatu y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yarasubitswe, ubwo inkuru y’iraswa rya Minisitiri w’intebe yamenyekanaga.

Inteko ishingamategeko yari iteranye ubwo icyo gitero cyabaga, ndetse ibitangazamakuru byo muri Slovakia byatangaje ko mugenzi wa Fico wo mu ishyaka rye yakankamiye abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi, abashinja guhembera icyo gitero.

Perezida watowe Peter Pellegrini, inshuti ya Fico muri politiki, yavuze ko atewe ubwoba bwinshi no kumva inkuru y’icyo gitero, na we yegeka uko kumurasa ku macakubiri muri politiki yabayeho mu gihe cya vuba aha gishize.

Yavuze ko icyo gitero ari "inkeke itari yarigeze ibaho kuri demokarasi ya Slovakia". Yavuze ko abantu badacyeneye kwemeranya kuri buri kintu, ariko ko hari uburyo bwo muri demokarasi kandi bukurikije amategeko bwo kuvuga ku byo batavugaho rumwe.

Abategetsi bakomeye ku isi na bo bamaganye icyo gitero cyagabwe kuri Fico.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamaganye "igikorwa giteye ubwoba bwinshi cy’urugomo", avuga ko ambasade y’Amerika muri Slovakia irimo "gukorana bya hafi" na leta ya Slovakia kandi ko "yiteguye gufasha".

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko "nta mpamvu yabaho y’iki cyaha cya kinyamaswa".

Perezida w’Akanama k’Uburayi Charles Michel yavuze ko "nta kintu na kimwe cyaba impamvu y’urugomo cyangwa y’ibitero nk’ibi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa