skol
fortebet

Umutungo w’Umuryago wa Rwigara watanzweho asaga Miliyari mu cyamunara

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, rigaragaza ko gusura aho uwo mutungo uherereye byagombaga gutangirana na tariki ya 22 bikazarangirana n’iya 25/04/2024.ku munsi nyirizina w’icyamunara

Sponsored Ad

Kugeza ubu makuru ahari yemeza ko iki cyamura cyabaye nk’uko byari byateganijwe.
Uwegukanye uyu mutungo ugizwe n’inzu ni Sun Textiles Rwanda Ltd, wishyuye akayabo ka 1bn400 (Miliyari imwe na miliyoni maganane zirengaho gato).

Nibwo iyi cyamunara yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yakunze ,Amakuru yagiye hanze ku munsi wanyuma wo gusura umutungo wari mu cyamurara yagaragaje ko nta muntu wabashije gusura ahahereye uwo mutungo.

Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru avuga ko nta muntu n’umwe wigeze asura umutungo aho uherereye mu Kagari ka Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu nshuro Eshanu umunyamakuru yamaze agenda ahaherereye uyu mutungo ku masaha atandukanye ntiyigeze abona abantu bawusura bashaka kuwugura mu cyamunara.

Icyo gihe amakuru iki gitangazamakuru cyahawe n’umuzamu uharinda ari nawe ushinzwe gufungurira abazaga kuwusura, yatangaje ko ari we ubika imfunguzo zifungura aho abagombye gusura umutungo banyura. Yahamirije umunyamakuru ko kuva yamenya makuru ko uyu mutungo ugiye kugurishwa muri cyamunara nta muntu urabasha kuwusura.

Umukozi wo mu rugo kwa Rwigara wari ufite akajelekani k’amata yari akuye mu gipangu agashyiriye abandi bantu mu Kiyovu nawe yabwiye umunyamakuru wa VOA wakurikiranye iki cyamura ko mu gitondo cyo kuwa wa Kane w’icyumweru twaraye dusoje hari abantu batatu barimo abahinde (abo mu gihugu cy’Ubuhinde) babiri n’umunyarwanda baje ahaherereye umutungo. ngo bamusabye kubakingurira ngo basure ahari umutungo arabangira kuko nta burenganzira yari yahawe n’umuhesha w’inkiko ndetse na ba nyir’umutungo.

Ibi byose bisa n’ibihato bishobora kuba intandaro yo kutamenya amakuru arebana n’iki cyamura ndetse no gushidikanya ku migendekere yayo no gukurura urujijo rushingiye ku kumenya imigendekere iyi cyamunara nk’uko bigaragara mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko.

Umuryango ntiwabashije kubona abo mu muryango wo kwa Rwigara ngo tumenye aho bahagaze kuri iyi cyamunara bakunze gutambamira. Gusa Umunyamategeko Gatera Gashabana ku murongo wa telephone yadutangarije ko ubu bari mu rukiko baburana ku kirego yatanze gihagarikisha Cyamunara mu rukiko rw’ubucuruzi.
Gusa yirinze kugira icyo avuga kuburyo urubanza ruri kugenda, ibyo basaba cyangwa basabwa n’ibikubiye mu kirego batanze.

Ati” ubu turi mu rubanza rwo guhagarika iyo cyamuna….. reka ninjire mu rukiko”
Me Gshabana atangarije umuryango ibi, nyamara cyamura avuga ko bari kuburana kuyihagarika yarabaye kuwa 25/04/2024. Ni ukuvuga kuwa 5 w’icyumweru gishize.

Itangazo ry’umunyamategeko Habimana,ryerekanye ko umutungo wagombaga kugurishwa kuwa Gatanu wubatse ku buso bwa metero kare 1867. Byibura ugomba kuwegukana asabwa kwishyura akayabo ka 1.478.000.000 z’amafaranya y’amanyarwanda.

Ingwate y’ipiganwa yo igomba kutajya munsi ya 73, 900.000 ahwanye na 5 ku ijana y’agaciro k’umutungo wose.

Intandaro ya byose ni miliyoni zisaga 349 Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK ivuga ko uruganda rw’itabi PTC rwa Rwigara ruwubereyemo. Umuryango wa Rwigara wo urawuhakana

Iyi cyamunara igeragejwe ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere umuryango wo kwa Rwigara wasabye kuyitesha agaciro ariko inkiko zanga ikirego zakiriye. Abo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje bavugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa mu cyamunara itagomba kugurishwa.

Umunyamategeko Nyakwigendera Janvier Rwagatare, wunganiraga umuryango wa Rwigara, mu 2021 mbere y’uko apfa yavugaga COGEBANK yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi banditse ivuguruza iya mbere. Ibyo ariko umucamanza yabiteye utwatsi avuga ko ikirego cyo kwa Rwigara cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byateye abo kwa Rwigara gutanga ikirego cy’ubujurire bagambiriye kurengera imitungo yabo. Mu 2023, ibi na byo byabaye imfabusa kuko mu gihe bagombaga kuburana umunyamategeko wabo yari yaritabye Imana. Umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko; avuga ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kikavuga ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri 6.000.000.000 banyereje. Icyo gihe imfura y’umuryango Diane Rwigara ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe ku byaha baje kugirwaho abere. Umuryango wa Nyakwigendera uvuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki kandi ko ubutegetsi bugambiriye kuwukenesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa