skol
fortebet

REG yasobanuye impamvu umuriro wabuze mu bice byinshi by’igihugu

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2024,umuriro wabuze mu mujyi wa Kigali hose no mu bindi bice bitandukanye,bituma benshi bibaza impamvu yabiteye.

Sponsored Ad

REG ivuga ko ahenshi ryamaze iminota 57 ariko ko kuva ku munota wa 25 umuriro ugiye hari hamwe watangiye kugaruka, bivuze ko hari abatamaze iyo minota yose 57 bawutegereje.

Umuriro wabuze kuva Saa 18:47 z’umugoroba ariko kugeza saa 19:45 ahantu hose wari wagarutse.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri REG, Zawadi Geofrey, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iryo bura ry’umuriro ryatewe no kuvaho k’umuyoboro wa Kibuye kandi ari wo wari uri kuvanwaho umuriro mwinshi ugeraranyije n’indi isigaye.

Ati “Habaye ikibazo ku muyoboro wa Kibuye kandi ni ho twari turi gukura umuriro mwinshi ungana na megawati 40 muri uwo mugoroba uvuye mu ruganda rwa Shema Power Plant ruri mu Kiyaga cya Kivu."

"Icyo kibazo cyabaye ku muyoboro wa Kibuye cyahuriranye n’uburemere bw’umuriro twarimo dukurayo uwo [muyoboro] uvaho bihita bigira ingaruka ku zindi nganda zacu nyinshi na zo zivaho”.

Yavuze ko ibyo bikimara kuba umuyoboro wa Kibuye n’indi myinshi yahise ivaho kuko iyo habaye ikibazo kiremereye ku muyoboro umwe bigira n’ingaruka ku yindi, ibyo bikaba ari byo batumye henshi mu gihugu umuriro ubura kandi ikibazo cyabaye ku muyoboro umwe gusa.

Urugomero rwa Nyabarongo I ni rwo rwahise rwitabazwa mu gutanga ubufasha bwo gufasha izindi nganda n’urwo rwo mu Kivu kongera gukora kuko iyo habaye ikibazo nk’icyo n’izo nganda zihagarika gukora kuko ziba na zo zikoreshwa n’amashanyarazi anyura muri iyo miyoboro.

Ati “Hahise habaho ubutabazi bwo kugira ngo inganda zindi zavuyeho zisubireho hifashishijwe Urugomero rwa Nyabarongo I kuko rwo rufite ikoranabuhanga ryo kongera kwishitura mu gihe imiyoboro y’umuriro igize ikibazo”.

Abajijwe ku cyaba cyateye umuyoboro wa Kibuye kuvaho, yavuze ko bakiri mu iperereza kuri icyo kibazo gusa ko mu gihe cy’imvura ibyo biba bishoboka.

Ati “Ni ibintu biri tekinike cyane cyane nko mu gihe nk’iki cy’imvura ibihe bitameze neza biba bishoboka. Mu bihe by’imvura ni bwo dukunda kugira ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi kandi biba bifitanye isano nayo ariko si yo mpamvu gusa. Kugira ngo umuyoboro uveho ariko biterwa n’impamvu zirenze imwe ni yo mpamvu tugikora iperereza”.

Zawadi yavuze ko iri bura ry’umuriro ryabaye mu bice byinshi by’igihugu ariko hataramenyekana neza niba ari byose. Yavuze kandi ko REG iri gukora ibishoboka byose ngo ikibazo nk’iki nticyongera ndetse yihanganisha abagizweho ingaruka bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa