skol
fortebet

Rulindo: Umusaza yicukuriye imva abana be bazamushyinguramo napfa

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 85 witwa Hakizinshuti Claude ,wo mu karere ka Rulindo,yacukuye imva aranayubakira kugira ngo azayishyingurwemo namara gupfa.

Sponsored Ad

Uyu musaza wo mu murenge wa Cyungo,mu karere ka Rulindo yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwiteganyiriza no kwirinda kuzagora abana be n’abaturage igihe azaba yapfuye.

Uyu musaza yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko nibura asigaje imyaka itarenze 5 ku isi bityo yahisemo kwitegura kare.Ati :"Nahisemo kuyubaka nta kindi,nubaka amatafari byose.Nubaka na beto zo hejuru."

Abajijwe ku bavuga ko yikunguriye,yagize ati: "Abo ntabwo bazi ibyo bakora."

Uyu musaza yavuze ko abana be bashatse kunenga icyemezo yafashe abasubiza ko uko ari 15 badafite igitekerezo cyo kuzamushyingura neza.Ati:"Narababwiye ngo mureke nikorere ibyanjye."

Uyu yavuze ko atifuza ko abantu bazasiganira umurambo we ariyo mpamvu yahisemo gutegura aho azashyingurwa hanyuma abazamushyingura bakazorosaho ubutaka na beto gusa.

Abana b’uyu musaza bavuze ko ibyo yakoze ari igitekerezo yari amaranye igihe mu gihe abaturanyi be bavuze ko byabatunguye ariko babibona nko kwiteganyiriza.

Uyu musaza afite ingo ebyiri aho urwa mbere ahafite abana icyenda,urindi akahagira abana batandatu,bose hamwe bakaba 15.

Uyu muzehe azashyingurwa hamwe n’aho umugore we yashyinguwe muri 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa