skol
fortebet

Ani Elijah yasubiye mu mwiherero nyuma yo kuwukurwamo

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah, yasubiye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yitegura guhura na Bénin ndetse Lesotho mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Sponsored Ad

Imikino yombi iteganyijwe mu ntangiriro za Kamena aho Bénin izakirira u Rwanda muri Côte d’Ivoire naho umukino wa Lesotho ukabera muri Afurika y’Epfo.

Nubwo atari yatangajwe ku rutonde rw’abahamagawe, Umunya-Nigeria Ani Elijah ni umwe mu bakina imbere mu Gihugu bitabiriye umwiherero ku wa Mbere.

Amakuru avuga ko Umutoza Frank Spittler wamwifuje, ariko ntahite yemererwa kumuhamagara, yabwiye uyu mukinnyi ko yazitabira umwiherero nk’abandi nubwo atahamagawe kuko ibyangombwa byari bitaraboneka.

Nyuma yo kubona ko hari byinshi bitarasobanuka, ku wa Mbere, FERWAFA yasabye ko Ani Elijah ko yaba atashye kuko atarabonerwa ibyangombwa.

FERWAFA ntiratangaza niba ko koko uyu Munya-Nigeria yaba yarabonye ibyangombwa byo gukinira u Rwanda ndetse kuva na mbere ntiyigeze ivuga ko hari aho ahuriye n’Ikipe y’Igihugu.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye irya Nigeria ribaza niba hari ikipe y’igihugu cyaho Elijah yakiniye, NFF isubiza ko ntayo.

Uyu munya Nigeria yasabiwe ubwenegihugu kuwa Mbere,tariki ya 20 Gicurasi, ariko kugeza ku mugoroba w’uwo munsi bwari butaraboneka.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, watsinze ibitego 15 muri Shampiyona ishize, amaze umwaka umwe mu Rwanda.

Mu ngingo ya karindwi y’amategeko agenga abakinnyi ya FIFA (Players Status), ivuga ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire igihugu runaka, ivuga ko kugira ngo umukinnyi utarakinira ikindi gihugu yemererwe gukinira igihugu gishya agomba kuba yujuje ibintu bine.

Ibyo birimo kuba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira; Kuba Nyina umubyara cyangwa Se baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira (aha ku mwana warezwe agahabwa ababyeyi n’amategeko ntabwo yemerwa); Kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu; Kuba yaramaze imyaka nibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa