skol
fortebet

2016: Ibyoherezwa mu mahanga n’ ibitumizwayo byagabanyutseho 5.9%

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Imwe mu makamyo atwara ibucuruzwa byambukiranya imipaka y’ ibihugu
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare irerekana ko mu gihembwe cya gatatu mu mwaka ushojwe wa 2016, ubucuruzi bwose muri rusange mu Rwanda yaba ibitumizwa ndetse n’ibyoherezwa, bwaragabanutseho 5.92% bugera ku gaciro ka miliyoni 603.44 z’amadorali ugereranije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wabanjirije ariwo wa 2015.
Iki cyegeranyo cyerekana ko muri ubwo bucuruzi bwose, ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni (...)

Sponsored Ad

Imwe mu makamyo atwara ibucuruzwa byambukiranya imipaka y’ ibihugu

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare irerekana ko mu gihembwe cya gatatu mu mwaka ushojwe wa 2016, ubucuruzi bwose muri rusange mu Rwanda yaba ibitumizwa ndetse n’ibyoherezwa, bwaragabanutseho 5.92% bugera ku gaciro ka miliyoni 603.44 z’amadorali ugereranije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wabanjirije ariwo wa 2015.

Iki cyegeranyo cyerekana ko muri ubwo bucuruzi bwose, ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 112.54 z’amadorali ya Amerika gusa mu gihe ibyongerewe umusaruro bikongera koherezwa hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 51.52 z’amadorali.

Ikigaragara muri iyi raporo nuko Iki gipimo cy’ibyoherezwa hanze kiri hasi ugereranije n’ibyatumijweyo nubwo nabyo byagabanutse mu gaciro ku gipimo cya 8.68% bikagera kuri miliyoni 439.39 ugereranije n’ayo ubwo bucuruzi bwinjirije u Rwanda mu gihembwe cya gatatu mu mwaka wabanjirije wa 2015 aho ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 481.15 z’amadorali y’Amerika.

Ibihugu bigaragazwa na NISR ko u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa usanga ahanini ari Leta zunzubumwe z’abarabu, Switzerland, Kenya, DRC na Singapore. Ibi bihugu uko ari bitanu muri iki gihembwe cya gatatu byihariye 68.83 y’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje hanze mu gaciro byinjije miliyoni zigera kuri 77.46 z’amadorali ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa