skol
fortebet

2017 ishoramari mu Rwanda ryiyongereho miliyoni 515 z’ amadorali y’ Amerika

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Umwaka ushize ishoramari mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1.675 mu madorari y’ Amerika Ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, cyatangaje ibi kivuga ko miliyoni 515 z’ Amadorari bagereranyije n’ishoramari ryabaruwe mu mwaka wa 2016.
Iki kigo kivuga ko urwego rw’ ubwubatsi n’ urwego rw’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro arizo zazamuye cyane ishoramari mu Rwanda, mu mwaka wa 2017.
Ikibuga cy’ indege cya Bugesera ni mushinga munini wihariye 398.68 z’ amadorali. Ignite Power Rwanda Ltd yashoye $USD 113.84 (...)

Sponsored Ad

Umwaka ushize ishoramari mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1.675 mu madorari y’ Amerika Ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, cyatangaje ibi kivuga ko miliyoni 515 z’ Amadorari bagereranyije n’ishoramari ryabaruwe mu mwaka wa 2016.

Iki kigo kivuga ko urwego rw’ ubwubatsi n’ urwego rw’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro arizo zazamuye cyane ishoramari mu Rwanda, mu mwaka wa 2017.

Ikibuga cy’ indege cya Bugesera ni mushinga munini wihariye 398.68 z’ amadorali. Ignite Power Rwanda Ltd yashoye $USD 113.84 million mu by’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, Gasabo Investment Company ($USD 89.02 million) igiye kubaka isoko rya Kimironko, African Panther Resources Ltd ($USD 54.02 million) yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kigali View Hotel and Apartment Ltd ($USD 53.2 million) iri mu mugi wa Kigali.

Iyi mishinga y’ishoramari yonyine izajyamo miliyoni USD$708.76
Ishoramari rinini mu ryabaruwe ni iryavuye hanze y’u Rwanda (Foreign Direct Investment, FDI) ringana na USD$ 1.041billion cyangwa 62.26%.
Ishoramari ry’imbere mu gihugu ryo ringana na USD$ 470.98 million (28,15%) ry’iryabaruwe ryose hamwe nk’uko RDB ibitangaza.
Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda n’abanyamahanga ringana na USD$ 160.47 million bingana na 9,59% y’iryabaruwe.

Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko mu myaka 10 ishize ishoramari ryabaruwe mu Rwanda ryavuye kuri Miliyoni 800$ mu 2007 kugeza kuri Miliyari 1,675$ mu 2017.

Yagize ati “Ni ukuzamuka kurenga 100% mu myaka icumi gusa. Ni ikimenyetso ko u Rwanda rugenda rugaragara nk’ahantu heza ho gukorera ishoramari.”
Clare Akamanzi avuga ko iri shoramari rizatanga akazi ku bantu benshi cyane urubyiruko. Binagendanye n’intego y’igihugu yo guhanga imirimo 150 000 ku mwaka idashingiye ku buhinzi.

Mu 2017 ngo imirimo 38 216 yahanzwe yanditswe muri RDB mu by’ibikorwa remezo, serivisi, ubukerarugendo, gukora ibikoresho (manufacturing), ubwubatsi no kubaka amacumbi, ICT n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Hiyongereyeho 184% ugereranyije n’imirimo 13 477 yari yahanzwe mu 2016. Kwiyongera kw’ishoramari ryabaruwe na RDB ni umusaruro wa politiki zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ku ishoramari biciye muri RDB.”

U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Africa na 41 ku isi mu bihugu byorohereza ishoramari kubera servisi zo gutanga amakuru ku bashoramari, kwihutisha kwandikisha ishoramari, kwandikisha ubutaka, kubona ibyangombwa, gufasha abashoramari gukemura ibibazo bahura nabyo, n’izindi gahunda zinyuranye za RDB mu koroshya ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa