skol
fortebet

Abacungagereza bishimiye kwemererwa na Leta guhahira mu iguriro rya gisirikare

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Abacungagereza bafite icyizere ko bo n’ imiryango yabo hari ikigiye guhinduka mu mibereho yabo nyuma y’ uko inama y’ abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’ Intebe ribaha uburenganzira bwo guhahira mu isoko rya gisirikare rizwi nka ‘Army shop’.
Umwe mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018, uragira uti “Inama y’ abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Abacungagereza kuba abagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda”
Umuvugizi w’ Urwego (...)

Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Hilary yantangarije UMURYANGO ko abacungagereza bishimiye ko bo n’ imiryango bagiye kujya bahahiro ihahiro rihendutse.

Yagize ati “…byashimishije muri rusange abacungagereza, kuko mu bijyanye n’ ibiciro ku masoko ririya soko rirahendutse, ubwo mu bijyanye n’ imibereho yabo n’ imiryango yabo hari ikiba kigiye guhinduka”.

Abahahira muri Army shop bavuga ko litiro n’ igice y’ ubuto igura 1500 mugihe ubusanzwe igura 2300, ikiro cy’ isukari mu ihariro rya gisirikare kigura 630 mu gihe ubusanzwe kigura 900 cyangwa igihumbi. Izi ni zimwe mugero z’ uko ibiciro mu ihariro rya gisirikare na polisi bigura ariko muri rusange ibiciro byaho biba bihendutse.

Icyo wamenya ni uko iyo umupolisi cyangwa umusirikare asezerewe cyangwa agashyirwa mu kiruhuko cy’ izabukuru aba atemerewe kongera guharira muri ‘Army shop’.

Ibitekerezo

  • Dasso nayo itekerezweho

    Dasso nayo itekerezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa