skol
fortebet

Abadepite bafite impungenge ku myenda ya miliyari zirenga 300 u Rwanda ruherutse kuguza

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Abadepite bagaragarije Minisiteri w’ Imari n’ igenamigambi impungenge ku myenda u Rwanda rwatse mu mahanga n’ imbere mu gihugu bagaragaza ko hari ibihugu byaka imyenda ikabibera umuzigo aho kuba igisubizo.

Sponsored Ad

Ni inshingano z’ abadepite kugenzura ibikorwa bya guverinoma , bisobanuye ko abadepite bagomba gusobanukirwa neza ibijyanye n’ imyenda u Rwanda rufata kugira ngo babashe kuyikurikirana batange inama aho bibaye ngombwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeli abayobozi baturutse muri Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi baganirije abadepite ku bijyanye n’igenamigambi rigenderwaho mu gutegura ingengo y’Imari ya Leta mu rwego rwo kubahugura ku kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Abadepite bagize impugenge ku myenda u Rwanda rwatse mu kigega Mpuzamahanga cy’ Imari FMI mu mwaka w’ ingengo y’ imari ushize ungana na miliyari 318,9 n’ umwenda w’ imbere mu gihugu ungana na miliyari 36,3.

Umwe mu badepite yavuze ko ibikorwaremezo biremereye nko kubaka imihanda no kubaka ikibuga cy’ indege bisaba amafaranga menshi ava hanze y’ igihugu yongeraho ati “Nubwo batugaragarije ko hari politiki ihamye ariko hari ibihugu duturanye byagiye bigaragara ko hari igihe ufata ideni rinini rikazatinda kurangira kandi ngo uko ritinda niko riremerera igihugu. Ndibaza nti hari izihe ngamba ko tutagwa muri icyo kibazo cyo kwishyura amadeni aremereye”

Depite Munyangeyo Theogene asanga imishinga isabirwa inguzanyo ikwiye kwigwa neza kuko byaragaye ko hari imishinga yigwa nabi ikazadindira itageze ku ntego zayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi Uwera Claudine asanga nta wukwiye kugira impungenge ku nguzanyo u Rwanda rwaka mu mahanga.


Uwera Claudine

Yagize ati “ Ku kijyanye n’ inguzanyo u Rwanda rwagiye rufata turacyari ahantu heza, ariko nanone ntabwo twageze iyo tujya, nk’ u Rwanda twe ni igiki dushobora gushora mu mahanga, ese ni iki twe twatanga, ese twakoresha ayo mahirwe gute?”

Impuguke mu by’ ubukungu zigira inama ibihugu bya Afurika y’ iburasirazuba n’ u Rwanda rurimo kwirinda inguzanyo z’ igihe gito, bagafata inguzanyo zungukirwa make kandi bakongera ibyoherezwa mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa