skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal barimo Aubameyang bise amazina abana b’ingagi

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, nibwo habaye umuhango wo Kwita izina abana 24 b’ingagi ku nshuro ya 06 witabiriwe n’abakinnyi 3 b’ikipe ya Arsenal.

Sponsored Ad

Abana biswe amazina n’abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019, ubwo haheruka kuba umuhango nk’uyu ku nshuro ya 15 cyangwa abavutse mbere yaho gato ntibahabwe amazina kuko bari bataramara umwaka.

Umuhango w’uyu mwaka wabaye mu buryo bwihariye ugereranyije n’iyindi bitewe n’icyorezo cya Covid-19,aho wakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga nyamara mu myaka yashize abanyarwanda n’ibyamamare bitandukanye bahuriraga mu Kinigi mu karere ka Musanze bagakora ibirori by’akataraboneka.

Umwihariko wo kuri iyi nshuro,nuko abantu bazikurikirana umunsi ku wundi aribo bahawe umwanya munini muri ibi birori.

Mu bise amazina abana b’ingagi, harimo abakinnyi batatu bakomeye b’ikipe ya Arsenal bari barangajwe imbere na kapiteni wayo Aubameyang.

Arsenal FC imaze imyaka ibiri iri mu bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere bugamije kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda no gukangurira abantu kurusura muri gahunda ya “VISIT RWANDA”.

Abo bakinnyi barimo myugariro Hector Bellerin wise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere,rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO n’umunyezamu Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye ko Abakinnyi ba Arsenal basize urwibutso n’ikimenyetso cy’amateka mu gisekuru gishya cy’abana b’ingagi zo mu Birunga.

Yagize ati “Arsenal ni umufatayabikorwa wacu mwiza mu bikorwa bigamije kugaragaza agaciro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, n’impamvu gusura u Rwanda ari ubunararibonye budasanzwe. Abakinnyi batatu bakomeye ba Arsenal basize ikimenyetso mu gisekuru gishya cy’abana b’ingagi uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo n’iterambere bijyanirana.

Ati: “Buri kimwe gishyigikira ikindi. Nshimiye abaturage batuye ahazengurutse Pariki kbabaye ibisonga byiza by’umutungo kamere ubakikije ndetse bakaba banakirana urugwiro abashyitsi babagannye.

Urutonde rw’amazina yiswe abana 24 b’ingagi:

1. Kazeneza

2. Nkomezamihigo

3. Uwacu

4. Murengezi

5. Duhuze

6. Cyororoka

7. Igitego

8. Indiri

9. Ubushobozi

10. Amarembo

11. Ihogoza

12. Umusanzu

13. Nkerabigwi

14. Impinduka

15. Myugariro

16. Isezerano

17. Iriza

18. Nyiramajyambere

19. Ikamba

20. Amabwiriza

21. Izabukuru

22. Ishya

23. Umuyobozi

24. Umuganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa