skol
fortebet

Abakiriya ba Tigo Rwanda bagiye guhita bajya ku murongo wa Airtel

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Bharti Airtel yasinye amasezerano na Millicom International Cellular akubiyemo ko Airtel Rwanda Ltd ifata 100% bya Tigo Rwanda Ltd. Tigo yari isanzwe ariyo kompanyi ya kabiri mu bakiriya benshi mu by’itumanaho mu Rwanda.
Ibi byatangajwe ni ikinyamakuru The Economic Times cyo mu Buhinde.
Sunil Bharti Mittal umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel yatangaje ko Airtel yafashe ingamba nshya muri Africa zo gukomeza isoko ryayo mu bihugu bike isigayemo ikagera kuri benshi.
Yibukije ko Airtel na Tigo (...)

Yibukije ko Airtel na Tigo byahuje ibikorwa kugira ngo bigire imbaraga muri Ghana.

Ati “Uyu munsi twateye indi ntambwe tugura Tigo Rwanda kugira ngo tugire imbaraga ku isoko ririho babiri.”

Mu masezerano basinye, abakiriya ba Tigo mu Rwanda barahita bajya ku murongo wa Airtel.

Airtel imaze iminsi yongera imbaraga zayo ku isoko rya Africa ishaka kuba iya mbere mu bihugu irimo.

Mu bihe bishize, Airtel yaguze izindi kompanyi muri Uganda (Warid) Congo Brazza (Warid), Kenya (yu Mobile) inavanga na Tigo (Millicom) muri Ghana.

Mu minsi yashize umuyobozi wa Airtel yari yabwiye Economic Times ko bashaka kongera imbaraga muri Kenya mu Rwanda na Tanzania baciye mu kwihuza n’abandi, kubagurira cyangwa byombi.

Intego yabo ngo ni uko mu bihugu 15 bya Africa bakoreramo bahabyaza inyungu guhera mu 2018.

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane kabisa.Airtel igiye guhangana na MTN.Itumanaho dukoresheje Mobile telephones byahinduye ubuzima bw’isi mu bintu byose.Ubuvuzi,ubucuruzi,banking,ubuhinzi,igisirikare,etc...
    Ushobora kuvugana n’umuntu uri muli Amerika kandi murebana.Ariko se mwibuka yuko hari irindi tumanaho rikomeye kurusha iryo tumenyereye?Iyo dusenga,tuba tuvugana n’imana yibereye mu ijuru.Iratwumva kandi ikadusubiza.
    Ariko nkuko muli Yohana 9,umurongo wa 31 havuga,ntabwo imana yumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.
    Kugirango imana izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izatuzure ku munsi w’imperuka,tugomba kuyishaka dushyizeho umwete,aho kwibera mu byisi gusa.

    Nonese ubwo sim za Tigo nukuzitwika tukagura airtel amafaranga yacu ari kuri Tigo

    Nonese ubwo sim za Tigo nukuzitwika tukagura airtel amafaranga yacu ari kuri Tigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa