skol
fortebet

Abakozi 1 800 Leta yabasibye mu bo yaha akazi

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yatangaje ko mu myaka 15 ishize imaze gutakariza icyizere Abakozi bagera 1 800 bayikoreraga ikabashyira ku rutonde rw’abadashobora kongera guhabwa akazi mu nzego za yo zose.

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Abakozi (MIFOTRA) itangaza ko abo bakozi bakumiriwe kubera impamvu zitandukanye zirimo ubujura, imyitwarire idakwiye no kwirengagiza inshingano bari bahawe.

Imibare igaragaza ko inzego nka Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’ isukura mu (WASAC) ni bo bafite imibare minini y’abakumiriwe.

Polisi yonyine ifitemo abakozi 572 bakumiriwe mu kazi ka Leta. Igitangaje ni uko muri abo bapolisi harimo n’abayobozi bakuru nk’abafite ipeti rya ‘Assistant Commissioner of Police’ (AIP).

Impamvu n’igihe abo bapolisi birukaniwe cyagizwe ibanga ariko raporo iheruka yagaragaje ko Polisi y’igihugu ari yo iza ku isonga mu kwakira ruswa.

Kigali today yatangaje ko ikibazo cy’ubujura mu nzego za leta cyakomeje kuba agatereranzamba. Zimwe mu ngero zitangaje ni nk’umukozi w’ibitaro bya Kaduha muri Nyamagabe wibye ikinya akakigurisha ku mavuriro yigenga.

Urundi rugero ni urw’umukozi w’icyahoze ari Onatracom, sosiyete ya Leta yatwaraga abagenzi, wibye bisi y’iki kigo aza gufatwa.

Abandi bakozi bahagaritswe mu buryo butangaje ni umukozi wahoze ashinzwe imari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) wafashwe anyereza umutungo yari ashinzwe gucunga.

Mu nzego nkuru na ho iki kibazo cyarahagaragaye, aho mu Biro bya Perezida wa Repubulika hahagariswe abakozi 16. Muri bo harimo abakoraga mu isuku, abashoferi, abakoraga mu gutanga amasoko, bose bahagaritswe hagati ya 2010 na 20103.

Hari n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi wakumiriwe mu 2016 azira gukoresha imbaraga mu gutegeka abaturage ngo batange amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Harimo n’abakumiriwe bo muri RSSB kuko banze kurahira kugira ngo batangire inshingano zabo, nk’uko itegeko ribiteganya.

Hari undi muyobozi wo mu Karere ka Gicumbi wahagaritswe ku mirimo kubera kuririmba indirimbo y’igihugu ya kera.

Bahanishijwe kumara imyaka irindwi adakandagira muri Leta
Mbabazi Comfort, Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi ba Leta muri MIFOTRA, avuga ko kugira ngo umukozi wa Leta akumirwe kugaruka mu kazi ka Leta aho ari ho hose ari uko aba yakoze akazi kadashobora kwihanganirwa.

Agira ati “Umukozi wakumiriwe muri Let anta handi aho ari ho hose yabona akazi. Ashobora kongera kugahabwa nyuma y’imyaka irindwi ariko na bwo yagaragaje ko gihamya y’imyitwarire myiza.”

Yavuze ko hari igihe habaho kwibeshya ugasanga umukozi wakumiriwe yongeye guhabwa akazi ariko avuga ko ibyo bidakwiye kuko haba hishwe itegeko kandi aho bigaragaye bikosorwa.

Urutonde rw’abashyizwe mu kato rugaragara ku rubuga rwa internet rwa MIFOTRA ariko umuntu wibonyeho yaragizwe umwere ashobora kubisobanura akarukurwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa