skol
fortebet

Abamotari bari imbere y’abandi bose mu gutanga ruswa

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuvunyi wungirije aratangaza ko kuba inkiko zaragaragaje ko abakora umwuga wo gutwara ibinyabiziga aribo benshi bagaragaweho na ruswa biterwa n’uko icyo cyiciro kitagira amayeri menshi yo guhisha ruswa. Gusa, ngo itegeko ry’urwo rwego ririmo kuvugururwa ngo rizatuma n’abandi babasha gukurikiranwa.
Ibyo umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yabitangaje agendeye kuri raporo y’urwo rwego ya 2016-2018, aho igaragaza ko abenshi mu batwara ibinyabiziga bahamwe n’icyaha cya ruswa. Ibi ngo (...)

Sponsored Ad

Umuvunyi wungirije aratangaza ko kuba inkiko zaragaragaje ko abakora umwuga wo gutwara ibinyabiziga aribo benshi bagaragaweho na ruswa biterwa n’uko icyo cyiciro kitagira amayeri menshi yo guhisha ruswa. Gusa, ngo itegeko ry’urwo rwego ririmo kuvugururwa ngo rizatuma n’abandi babasha gukurikiranwa.

Ibyo umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yabitangaje agendeye kuri raporo y’urwo rwego ya 2016-2018, aho igaragaza ko abenshi mu batwara ibinyabiziga bahamwe n’icyaha cya ruswa. Ibi ngo bifitanye isano n’uko kubatahuraho icyo cyaha byoroha bitandukanye n’abanyereza umutungo wa Leta aho bisaba iperereza ryimbitse, kandi urwo rwegoo rukaba rutarabihererwa ububasha.

Yagize ati, ’’Urebye kiriya cyiciro wavuga ko ari abantu badafite amayeri menshi mu guhisha ruswa, kuko kuyitahura biroroha, naho ku byerekeranye na bariya b’inyereza ry’amafaranga menshi bisaba ubuhanga bwinshi bitwara n’igihe kuko ni ipereerza ricukumbuye ryimbitse, mu gihe itegeko rizaba rimaze kuvugururwa icyo gihe na bariya bakora inyereza ry’umutungo wa Leta bizaba biri mu bubasha bw’urwego rw’umuvunyi nabo bajye bagaragara.’’

Abashoferi n’abandi bakora imirimo ijya gusa n’iyabo ntibatinyuka kuyitangaho amakuru bemye imbere y’ibyuma bifata amashusho n’amajwi, ariko abemera kugira icyo bayivugaho, basanga umwuga bakora ubwawo uha icyuho ruswa, abandi bakavuga ko ruswa igenda ikendera. Gusa, icyo bose bahurizaho ni ububi bwayo.

Dr. Bihira Canisius umwe mu mpuguke mu by’ubukungu avuga ko kugira ruswa icike mu cyiciro cy’abatwara ibinyabiziga hakwiye amahugurwa ku bubi bwa ruswa, ariko hakanasuzumwa impamvu bamwe bakira ruswa

Raporo y’urwego rw’umuvunyi ya 2016-2017 mu bihemwe uko ari 4 byasuzumwe igaragaza ko mu bantu 170 bahamijwe n’inkiko icyaha ruswa, 69 muri bo bakora umwuga ufitanye isano no gutwara ibinyabiziga mu gihe abandi bagaragara muri iyo raporo nabo babarirwa mu kazi gaciriritse nk’abakora umwuga w’ubuhinzi.

Igihembwe cya 2 cya 2016 hagaragayemo abashoferi n’abamotari bahamwe n’ibyaha cya ruswa 13 kuri 49 bahaniwe icyo cyaha. Igihembwe cya 3 cya 2016 hagaragayemo 8 /16, igihembwe cya 4 cya 2016 kigaragaramo 18 /36, naho mu gihembwe cya 1 cya 2017 hagaragaramo abakora uwo mwuga bahamwe n’icyaha cya ruswa 30/69.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa