skol
fortebet

Abamotari batahanye amaganya ku munsi wa mbere wo gukomorerwa kwabo

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Benshi mu bamotari batangiye akazi ku munsi w’ejo nyuma yo gukomorerwa batangaje ko batabonye abakiriya benshi nkuko byari bisanzwe mbere ya Coronavirus ndetse bamwe muri bo baciwe amande kubera kwica amabwiriza bahawe yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

Hari hashize amezi 2 aba bamotari batatsa moto zabo ngo bajye ku kazi kubera ingamba zikomeye zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2020 bagarutse mu kazi nubwo batabonye abakiriya benshi nkuko babitangaza.

Abamotari batandukanye babwiye The New Times,ko bishimiye kugaruka mu kazi ariko ngo ntibishimiye umusaruro bakuye kuri uyu munsi wa mbere kuko ngo abakiriya babaye bake cyane.

Uwitwa Samuel Hakizimana yagize ati “Tugereranyije n’uko twakoraga,uyu munsi twagize abakiriya bake cyane.Ndatekereza ko bamwe batinye ko bashobora guhura n’abantu benshi bikabaviramo kwandura Coronavirus.Ubanza bategereje kumenya ko Virus yashize burundu.

Samuel Hakizimana yavuze ko kugeza saa kumi n’ebyiri yari amaze gutwara abagenzi 10 kandi ngo mbere ya Covid-19 yatwaraga abarenga 30.

Theoneste Rukundo nawe yabwiye iki kinyamakuru ko yahuye n’ikibazo cyo kubura abagenzi ku munsi wa mbere agarutse ku kazi nyuma y’amezi 2 ari mu rugo.

Yagize ati “Twishimiye kuba twagarutse mu kazi.Iminsi ishize ntabwo byari byoroshye kubera ikibazo cy’ubukungu.Ubu twagarutse mu kazi nubwo abakiriya ari bake.N’umunsi wa mbere,ubanza baziyongera.Buhoro buhoro bizagenda biza.
Tugomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe,Gukaraba intoki,kwambara udupfukamunwa,n’ibindi byose twasabwe.

Abashoferi batwara bisi zitwara abagenzi bavuze ko bo abakiriya babonetse cyane ku munsi wa mbere badafite amaganya nk’aba bamotari.

Ku rundi ruhande, hari abamotari batangiye kugerwaho n’ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yatanzwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, bacibwa amande angana na 25 000 Frw ndetse moto zabo zirafatirwa, bakazazisubizwa bamaze kwishyura.

Yavuze ko imyumvire y’abantu ku ikoreshwa ry’udutambaro tw’abagenzi ikiri hasi ku buryo inzego zibishinzwe zikwiye kongera ubukangurambaga mu baturage.

Gukoresha imiti yica udukoko mbere na nyuma yo gutwara umugenzi kuri moto, kugenzura ko umugenzi ugiye kuri moto afite agambaro ko kwambara muri casque, kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, guhana intera muri parikingi ni byo abatwara abagenzi kuri moto basabwa kubahiriza mu rwego rwo guhangana na COVID-19.

Ibi hari aho biri kubahirizwa uko bikwiye ariko hari n’ahakigaragara abishyurana mu ntoki, abamotari bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo kuba hari abatega moto bakifuza gukomeza kwiyumvikanira n’abamotari abandi ngo bakaba nta telefone baba bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitwararika kuko ubu gahunda yakomeje yitwa “Rwanya COVID-19, Gerayo amahoro.”

Ati “Nubwo turi kubahiriza aya mabwiriza yo kurwanya COVID-19 no kureba uburyo ashyirwa mu bikorwa, ubu gahunda noneho ni ‘Rwanya COVID-19, Gerayo amahoro’. Iyo wirinze uvuye mu rugo ukarinda utaha utayanduye uba ugezeyo amahoro; ariko noneho biba amahoro asesuye iyo ugeze aho hantu nta mpanuka ugize.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa