skol
fortebet

Abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.
Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.

Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugirango icike mu gihugu.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kuzuza ibisabwa kugirango bajye mu muhanda aho yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga ko mbere yo kujya mu muhanda baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’abakoresha imodoka zikora ubucuruzi turabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa ngo bakore ubucuruzi.”

Yakomeje asaba abashoferi kubahiriza amategeko no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere.

Yavuze ati:”Abashoferi bubahe amategeko uko ari, niba byabayeho ko bagwa mu cyaha cyangwa mu ikosa ntibikwiye kubinjiza mu kindi cyaha cya ruswa, dore ko kiba kinaremereye kurusha cya kindi icyo kujya mu muhanda hari ibyo batujuje.”

CIP Kabanda yavuze ko isahmi rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa aho yavuze ati:”Buri munsi iyo abapolisi bagiye ku kazi, babanza kuganirizwa ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo, akabwirwa ko akazi agiyemo atagomba kwakira ruswa, ufatiwe muri iyo ngeso akirukanwa kuko hari abirukanwa buri mwaka bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.”

Yasoje asaba abashoferi kumenya ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kuyikumira no kuyirwanya, bakaba basabwa gufatanya na Polisi bagahurira ku myumvire yo kurwanya ruswa kuko nibyo bizatuma icika.

Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu witwa Mazimpaka Emmanuel ukomoka mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, yemeye ko yatanze ruswa anabisabira imbabazi.

Yavuze ati:” Nari ntwaye imodoka, ngeze i Kigali dusanga Polisi yakoze umukwabu, igihe umupolisi ambaza ibyangombwa, mbimuhaye nshyiramo n’amafaranga 2000 ahita amfata.”

Yakomeje avuga ati:”Icyaha nakoze ndakemera nkanagisabira imbabazi, nkanasaba abashoferi bagenzi banjye gucika kuri iyi ngeso yo gutanga ruswa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa