skol
fortebet

Abayobozi bambuye Sacco miliyoni 142

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Imibare ya Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’iburasirazuba bambuye imirenge Sacco miliyoni 142Frw.

Sponsored Ad

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa avuga ko 75% by’abafite konti mu bigo by’imari babarizwa muri Sacco. Akemeza ko 45% by’umutungo w’ibigo by’imari iciriritse ubitswe na za Sacco.

Avuga ko ariko muri miliyoni 219Frw zagurijwe bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’iburasirazuba, miliyoni 77Frw zonyine ari zo zishyuwe bituma Sacco zihitamo kubika amafaranga zifite aho kuyaguriza abakiriya.

Agira ati “Hari ikibazo gikomeye cy’abantu bafata imyenda ntibishyure birengagije ko bakagaruye ya mafaranga agafasha abandi. Ibi byatumye Sacco zihitamo kubika amafaranga aho kuyatangaho inguzanyo kandi ibyo bibangamiye gahunda ya Leta yo kuzigama.”

Mu bantu babitsa muri Sacco uretse umujyi wa Kigali, intara y’iburasirazuba niyo iri ku isonga mu kugira amafaranga menshi.


Guverineri Mufulukye Fred

Intara y’Iburasirazuba ariko na none iri ku isonga mu kugira inguzanyo zitishyurwa. Mufulukye Fred guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bambuye Sacco bagiye gukurikiranwa kuko batanga ingero mbi ku baturage bikanadindiza gahunda ya Leta yo kwizigama.

Ati “Hari abantu batishyuye Banki, urutonde tugomba kurufata abakozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi, ibyo ni ibyacu tukabakurikirana bakishyura vuba naho abaturage batarishyura tukamenya impamvu.”

Ndagijimana Fredrick umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Sacco y’Umurenge wa Karama yifuza ko buri karere kagura imodoka itwara amafaranga kuko kuyatwara kuri moto bidatanga umutekano.

Ati “Nk’ubu tuyakura Nyagatare kugera iwacu ni ibirometero 24 kuri moto, impanuka ishobora kuba cyangwa umukozi akayiba, ubundi buri karere gakwiye kugura imodoka itwara amafaranga bityo tukizera umutekano wayo.”

Mu ngamba zafatiwe mu nama yatangarijwemo iyo mibare kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2019, harimo kwihutisha gahunda y’ikoranabuhanga muri za Sacco, gukora urutonde rw’abari abakozi ba Sacco bibye bagakurikiranwa.

Hanemejwe kandi ko hagiye gutegurwa itorero ry’abakozi ba Sacco bagatozwa indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ubupfura mu kazi.

Muri 2008 Abanyarwanda bakoranaga n’ibigo by’imari bari 21%, mu mwaka wa 2012 Sacco zimaze gushingwa bikuba kabiri bagera kuri 42%.

Mu 2016 bagera kuri 68% hakubiyemo abakorana n’imirenge Sacco ndetse n’ubundi buryo nka Mobile money, Airtel Money na Tigo Cash.

Src: Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa