skol
fortebet

Akarere ka Nyarugenge katangaje aho kimuriye isoko riranguza imboga ryo kwa Mutangana

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Akarere ka Nyarugenge katangaje ko isoko riranguza imboga n’imbuto ryo kwa Mutangana ryaraye rifunzwe kubera kugaragaramo abantu benshi banduye icyorezo cya Covid-19 ryimuriwe ki kigo cy’amashuri cya Kanyinya ku byaturukaga mu majyaruguru y’u Rwanda mu gihe ibyaturukaga mu zindi ntara byimuriwe mu masoko ari mu bindi bice by’umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, amasoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali arimo irizwi nko kwa Mutangana na Kigali City Market yafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umujyi wa Kigali wavuze ko abacuruza ibyokurya muri iri soko ryo kwa Mutangana bari bumenyeshwe aho bari bwimurire ibikorwa byabo ndetse uvuga ko abacuruza ibintu bishobora kwangirika bari buhabwe igihe cyo kwimura ibicuruzwa byabo gusa kubyimura bikorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri iri tangazo ry’Akarere ka Nyarugenge,rivuga aho ayo masoko yimuriwe riti "Abakoraga ibikorwa byo kuranguza imyaka Kwa Mutangana ijya mu yandi masoko baramenyeshwa ko bashyiriweho ahandi hantu ho gukorera by’agateganyo mu buryo bukurikira:

Ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya mu murenge wa Kanyinya.

Ibikorwa byo kuranguza imbuto n’imboga biva mu bindi bice by’Igihugu bizajya bikorerwa ku giti cy’Inyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove."

Akarere ka Nyarugenge kavuze ko ufite ikibazo ku byavuzwe haruguru yahamagara umurongo w’akarere utishyurwa 4025

Iri tangazo kandi ryasabye abacuruzi n’abakoraga imirimo y’ubwikorezi muri aya masoko yafunzwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Abafite ibicuruzwabishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe iri tangazo ryatangiwe ngo babe bamaze kubikura muri izi nyubako zafunzwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabonziza Emmy, rinavuga ko mu rwego rwo kumenya abantu baba baranduye icyorezo cya COVID19, abakorera muri ayo masoko yombi, bashyiriweho uburyo bwo kusuzuma.

Riragira riti "Abacuruzi n’ abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha uyu munsi kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro 2 (Tariki ya 17 Kanama inshuro ya mbere na Tariki ya 23 Kanama inshuro ya kabiri.) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera."

Kugeza ubu imibare y’abandura iki cyorezo mu Rwanda ikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe, aho abenshi mu bandura ari bo mu Mujyi wa Kigali.Mu minsi itatu ishize, i Kigali honyine habonetse abarwayi bashya 219.

Inzego zinyuranye zivuga ko izamuka ry’iyi mibare riterwa no kudohoka kw’abaturage mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, zigasaba abantu bose kumva uburemere bwacyo, bakitwararika uko bishoboka kose.

Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.

Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus arimo kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, gukaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa