skol
fortebet

Amafaranga yatangijwe mu gaciro amaze kwiyongeraho 132%

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ Agaciro Development Fund buratangaza ko amafaranga yatangijwe muri iki kigega kimaze imyaka 5 yiyongereho 132% arimo inyungu ingana na miliyari 7.
Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe muri 2012 gishyirwamo miliyari 18, 5 akusanyijwe n’ Abanyarwanda mu rwego rwo kutarambiriza ku nkunga z’ amahanga.
Charles Ngarambe ushinzwe ishoramari muri iki kigega avuga ko za miliyari 18, 5 ziyongereye zikarenga miliyari 43.
Ati “Aya mafaranga rero kuva kuri miliyari 18 kugera kuri (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ Agaciro Development Fund buratangaza ko amafaranga yatangijwe muri iki kigega kimaze imyaka 5 yiyongereho 132% arimo inyungu ingana na miliyari 7.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe muri 2012 gishyirwamo miliyari 18, 5 akusanyijwe n’ Abanyarwanda mu rwego rwo kutarambiriza ku nkunga z’ amahanga.

Charles Ngarambe ushinzwe ishoramari muri iki kigega avuga ko za miliyari 18, 5 ziyongereye zikarenga miliyari 43.

Ati “Aya mafaranga rero kuva kuri miliyari 18 kugera kuri miliyari 43, hariho miliyari 7 z’inyungu tumaze gukora mu myaka 5, murumva ko ikigega cyagerageje.”

Charles Mugabe yavuze ko iyi izi nyungu zaturutse mu kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta z’igihe kirekire (Treasury bond) n’iz’igihe kigufi (Treasury bills), ndetse no kuyaguriza amabanki ku biciro bigereranije, ari naryo shoramari ryonyine ikigega Agaciro gikora gusa kugeza ubu.

Yagize ati “Nta yindi mishinga turi kwinjiramo kuko ikigega kirakiyubaka, kiracyakeneye ingufu z’abanyarwanda kandi murazishyiramo umunsi ku munsi biragaragara, ariko mu minsi iri imbere turimo turatekereza n’ibindi bintu dushobora gushoramo amafaranga bizagirira abanyarwanda akamaro bya hafi.”

Mugabe avuga ko bimwe mubyo bashobora gutangira gushoramo mu minsi iri imbere harimo gushora imari mu bigo bikiyubaka “startup companies”.

Aha yagize ati “Nk’urubyiruko rwo mu karere runaka rushobora kwishyira hamwe rugakora umushinga mwiza tukawushyigikira rukabona imirimo. Imishinga na Kompanyi runaka bizatanga imisoro iteza imbere igihugu dushobora kubishyigikira.”

Inkuru y’ Umuseke ivuga ko ubuyobozi bw’ikigega Agaciro buvuga ko nubwo butaragera ku rwego rwo gutera inkunga abanyarwanda mu buryo butaziguye, ngo n’iyo baguze impapuro za Leta ikigega kiba giteye inkunga igihugu kuko ayo mafaranga bagurije Leta aba agiye gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage, kandi bikanafasha igihugu ko mu gihe gikeneye amafaranga kibona ukiguriza imbere mu gihugu aho kujya kuyafata hanze ngo n’inyungu zizajye hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa