skol
fortebet

Umunyemari Bapfakurera yatorerwe kuba Perezida w’ urugaga rw’ abikorera

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Umucuruzi w’ umushoramari Robert Bapfakurera niwe watorewe kuba Perezida w’ Urugaga rw’ abikorera mu Rwanda PSF.
Aya matora yabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018 nyuma y’ uko yagombaga kuba yarabaye tariki 21 Gashyantare 2018 akaba yarasubitswe ku mpamvu PSF yatangaje ko ari uko abatora bagombaga guturuka mu ntara bityo ko tariki 21 Gashyantare abatora bari kuba bataritegura.
Abatowe ni Komite nyobozi igizwe n’ abantu batatu aribo Perezida Robert Bapfakurera, Visi Perezida wa Mbere Eric (...)

Sponsored Ad

Umucuruzi w’ umushoramari Robert Bapfakurera niwe watorewe kuba Perezida w’ Urugaga rw’ abikorera mu Rwanda PSF.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018 nyuma y’ uko yagombaga kuba yarabaye tariki 21 Gashyantare 2018 akaba yarasubitswe ku mpamvu PSF yatangaje ko ari uko abatora bagombaga guturuka mu ntara bityo ko tariki 21 Gashyantare abatora bari kuba bataritegura.

Abatowe ni Komite nyobozi igizwe n’ abantu batatu aribo Perezida Robert Bapfakurera, Visi Perezida wa Mbere Eric Gishoma na Visi Perezida wa Kabiri Mushimiyimana Eugene.

Aba uko ari batatu batorewe kuyobora manda y’ imyaka itatu. Aba batatu bazakorana n’ ikipe y’ abantu 15 bagize inama y’ ubutegetsi.

Umuyobozi mukuru wa PSF (CEO) Stephen Ruzibiza we ntabwo yasimbujwe kuri uyu mwaka akomeje imirimo ye, umwanya wa CEO wa PSF ntabwo utorerwa.

Bapfakurera Robert ni nyiri hoteli Ubumwe Granda yasimbuye Benjamin Gasamagera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa