Kigali

Batatu bafungiye ibyaha birimo ubwambuzi bushukana

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 30 January 2018 Yasuwe: 661

Mbonigaba Jean D’Amour, Habimana Idrissa na Maniriho Eric bafunzwe bacyekwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoze ku itariki 28 z’uku kwezi biyita Abapolisi.

Babiri babanza bafatiwe mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge bamaze gucikisha Abajura bashikuje umugenzi Telefone ngendanwa.

Maniriho yafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu arimo yaka bamwe mu bahatuye amafaranga abizeza ko azafungura abavandimwe babo bafungiwe ibyaha bitandukanye; ibi akaba yarabikoraga yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi bafungiweho.

Ifatwa ry’aba batatu ryaturutse ku makuru Polisi muri utu turere yahawe n’abahatuye y’uko hari abantu barimo gukora ibinyuranyije n’amategeko biyita Abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko uyu mugabo (Maniriho) w’imyaka 40 y’amavuko ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi yafashwe amaze kwambura agera ku bihumbi 54 by’amafaranga y’u Rwanda; ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi yambuye muri ubwo buryo.

Ku byerekeye uburyo Mbonigaba na Habimana bakoze ibi byaha n’uburyo bafashwe; Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yabisobanuye agira ati," Aba bagabo bahuruye mu baje kureba ibibaye ubwo Abajura bashikuzaga umugenzi Telefone; bahageze babuza abantu kubirukaho bavuga ko biteje umutekano muke, bababeshya ko ari Abapolisi; bityo ko babakurikirana bakabafata bitabangamiye ituze. Bamwe mu baturage batahuye ko ari Abatekamutwe babibwira Polisi ibafata batarahava; ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo."

SSP Hitayezu yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali agira ati, "Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira uwamburwa ibye. Abiyitirira Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe."

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cyamunara/Huye : Uruganda rw’ ibibiriti rwabuze n’ umwe urugereka

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018, Maitre Vedaste Habimana, umuhesha...
12 September 2018 Yasuwe: 1670 1

Ibiro by’ akarere ka Nyamasheke byakupiwe umuriro w’ amashanyarazi

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG cyakupiye akarere ka Nyamasheke...
31 August 2018 Yasuwe: 1654 0

Ni ryari u Rwanda ruzaba rudakeneye inkunga z’ amahanga?

U Rwanda ni igihugu gito kiri mu nzira y’amajyambere ariko kirimo kwihuta mu...
27 August 2018 Yasuwe: 2130 0

Burera: Muri Giri Inka hadutsemo ruswa idasanzwe bise ‘UMUGEREKA’

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo wo mu karere ka Burera ngo baravuga ko...
22 August 2018 Yasuwe: 1222 1

Ngoma: Wa mubyeyi wahumye umugabo akamusiga mu buzima bushaririye...

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bwegereye...
7 August 2018 Yasuwe: 1855 0

Abanyapolitiki n’ abaherwe bakomeye mu Isi bategerejwe I Kigali vuba...

Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye (UN), Al Gore wigeze kuba Visi...
7 August 2018 Yasuwe: 1937 1