skol
fortebet

Batawe muri yombi baha Abapolisi ruswa y’amafaranga

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Manirakiza Theogene na Mbonyumukiza Valence ntibahiriwe no guha Abapolisi ruswa y’amafaranga kuko bafashwe barafungwa; Dosiye zabo zikaba zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Aba bombi bafatiwe mu cyuho ku itariki 3 z’uku kwezi barimo gukora iki cyaha kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.
Manirakiza ufite imyaka 37 y’amavuko yatanze ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gucibwa ihazabu yo kwinjiza mu gihugu amaduzeni 40 y’amasashi ya pulasitiki; (...)

Sponsored Ad

Manirakiza Theogene na Mbonyumukiza Valence ntibahiriwe no guha Abapolisi ruswa y’amafaranga kuko bafashwe barafungwa; Dosiye zabo zikaba zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aba bombi bafatiwe mu cyuho ku itariki 3 z’uku kwezi barimo gukora iki cyaha kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Manirakiza ufite imyaka 37 y’amavuko yatanze ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gucibwa ihazabu yo kwinjiza mu gihugu amaduzeni 40 y’amasashi ya pulasitiki; akaba yarafatiwe mu kagari ka Rwasa, Umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.

Mbonyumukiza yatanze ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Polisi ihagarike kumukurikiranaho icyaha acyekwaho cyo gufata ku ngufu. Uyu mugabo ufite imyaka 33 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yibukije ko ruswa igira ingaruka mu mitangire ya serivisi n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya ahamagara umurongo wa telefone itishyurwa 997.

Ku byerekeranye n’uburyo Mbonyumukiza yafashwe, CIP Kanamugire yabisobanuye agira ati," Amaze kumenya ko Polisi irimo kumushaka kubera icyaha yacyekwagaho cyo gufata ku ngufu, yacitse mu gace atuyemo. Yaje guhamagara umwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Rwamagana amubwira ko yifuza kumuha ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda akarigisa Dosiye y’icyaha akurikiranyweho. Ubusabe bwe bwatewe utwatsi. Yafatiwe mu cyuho arimo atanga iyo ruswa."

Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati,"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze barirukanwa hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze. Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babihanirwe hakurikijwe amategeko."

Yagize na none ati," Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ukurikiranyweho icyaha cyangwa ibyaha runaka akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi atanga ruswa. Ikindi ni uko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi asabwa kubimenyesha inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane."

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo gukumira no kurwanya ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi; ndetse n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa; ibi bikaba byiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha Abaturarwanda kuyirinda.

Ibitekerezo

  • Bahanwe kuko umuco wokudahana wororo ibyaha. Ubuse koko abantu bazumva ryari ko ruswa ari icyaha kimunga iterambere ry’i Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa