skol
fortebet

Bugesera: Abaturage bahawe inka 47 gusa muri 200 borojwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuhindi

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Muri Nyakanga 2018 nibwo Minisitiri w”intebe w’u Buhinde,Narendra Modi,yasuye u Rwanda,asiga yoroje abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru inka 200 ariko aba baturage babonye 47 gusa.

Sponsored Ad

Minisitiri Modi, yatanze ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10000$) ageze iwabo yohereza sheki y’ibihumbi 190 byamadorali (190000$) Ayo mafaranga yose akababakaba miliyoni 200 y’u Rwanda yari agamije kugura inka yasize yemereye abaturage.

Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyabwiye KT Radio ko haguzwe inka 47 andi mafaranga yari kugura izindi 153 zisigaye ngo yakoreshejwe mu kubaka ibikorwaremezo byo kwita kuri izo 47 zatanzwe.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi Dr Uwituze Solange yagize ati” hatanzwe Inka 47 andi mafaranga akoreshwa mu bikorwaremezo byo kuzitaho cyane ko twasangaga kuzongera nta mibare irimo.”

Ibyo bikorweremezo byubatswe nkuko Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB abisobanura n’ikiraro kinini izo nka 47 zibamo,ubwogero inka zinyuramo zivurwa uburondwe,amariba atanga amazi,ibigega byo kuyabikamo ndetse n’ubwishingizi bwazo.

Dr Solange akomeza avuga ko buri nka muri izi 47 yaguzwe amadorali 1000 ni ukuvuga akabakaba miliyoni imwe uyavunje mu manyarwanda,hakaba ariko hakubiyemo n’ibiryo n’imiti byayo mu mezi atandatu.

Abazihawe bamwe bahisemo kuzita ntibakizitaho

Umwe mu bashinzwe gushakira izo nka ibiribwa Rtd. capitaine Bayisenge Innocent waganiriye na Kt Radio avuga ko nubwo izo nka zagenewe gutanga amata ngo nta nimwe irenza litiro eshanu, mu gihe ngo inka yo mu bwoko bwa frizone yafashwe neza ishobora gukamwa litiro 20 inshuro imwe.

Agira ati”izi nka ikamwe menshi ntirenza litiro 5 mu gitondo na litiro 2 nimugoroba.”

Kubera iki kibazo cy’umusaruro muke ngo bamwe mubazorojwe barazitaye ntibakizitaho zibera mu kiraro gusa.”kugeza ubu abaturage 10 inka zabo barazitaye.bibera mu mudugudu ariko nta numwe wabona hano ku kiraro“.

Bimwe mu bisobanuro batanga ngo nuko babuze ubwatsi bazigaburira bitewe n’amapfa yibasiye ako gace mu myaka ibiri ishize.Basaba Leta ko yabafasha bagahinga ubwatsi mu gishanga.

Ku rundi ruhande, abaturage bahawe izo nka bavuga ko babuze ubwatsi bazigaburira, bamwe bakaba banga kuzitaho bitewe n’uko nta mukamo zitanga, ndetse inyinshi murizo zikaba zibyara zipfusha kubera inzara.


Minisitiri Modi yoroje inka 200 abaturage bo mu Bugesera ariko 47 nizo babonye ariko nazo zabananiye kuzitaho

Source: KT Radio

Ibitekerezo

  • Urwazishe ruracyazirimo !!!
    1. None uwagabye yatanzeinka cyangwa yatanze amafaranga yo kuzigura ?
    2. Birashoboka se amafaranga yo kwita ku nka akubye incuro 19 igiciro cyazo.
    Ni agahomamunwa.

    Ubwo kandi wasanga nta nkurikizi izabaho!!

    Birababaje cyane kuba umushinga nkuyu wicyitegererezo waje uje kuvana abaturarwanda mubucyene ubura umuyobozi uwukurikirana ngurambe!!, . RAB na MINAGRI babibazwe. Iyi nimikorere idahwitse ntabwo ariyicyerekezo cy’URwanda rushya

    Birababaje cyane kuba umushinga nkuyu wicyitegererezo waje uje kuvana abaturarwanda mubucyene ubura umuyobozi uwukurikirana ngurambe!!, . RAB na MINAGRI babibazwe. Iyi nimikorere idahwitse ntabwo ariyicyerekezo cy’URwanda rushya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa