skol
fortebet

Burera: Abimuye aho bivugwa ko harimo kubakwa Havard university bategereje ingurane yaraheba

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Abatuye mu mudugudu wa Murindi akagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro ni ho harimo kubakwa Kaminuza ya Global Health Equity bivugwa ko ari ishami rya Havard University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abari batuye muri uwo mudugudu n’abandi bari bahafite ibikorwa bavuga ko hashize imyaka ibiri bategetswe kuhimuka bagasezeranywa guhabwa ingurane ariko ngo barazitegereje amaso ahera mu kirere.

Sponsored Ad

Abo baturage kandi babwiye TV/Radio1 ko kuba baravanwe mu byabo igitaraganya batanishyuwe byatumye bamwe bajya gukodesha amazu yo gucumbikamo, abandi bagorwa no kubona amasambu yo guhingamo dore ko abenshi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ibyo bavuga ko byatumye kuri ubu bari mu buzima butaboroheye na gato.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney we yatangaje ko nawe amaze iminsi mike amenye iki kibazo akibwiwe n’abaturage kuko atigeze agihabwa muri raporo agezwaho n’abayobozi, agasezeranya abo baturage ko agiye kugikurikirana akamenya intandaro yo kutishyurwa kwabo kuko ngo ubundi uyu mushinga ujya gutangira wari ufite amafaranga ahagije ku buryo nta muturage wakabaye yarasigaye atishyuwe.

Nubwo abari batuye kuri ubwo butaka burimo kubakwaho kaminuza bose basabwe kuhava n’inzu zabo zigasenywa, siko hose haratangira gukoreshwa ibituma abaturage bavuga ko bitari ngombwa ko bakurwamo igitaraganya bataranishyurwa, ariko kandi abandi bakanibaza irengero ry’amafaranga bagombaga kwishyurwa mu gihe hari n’ababwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko amafaranga yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa