skol
fortebet

Burera: Muri Giri Inka hadutsemo ruswa idasanzwe bise ‘UMUGEREKA’

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo wo mu karere ka Burera ngo baravuga ko nta muri gahunda yo korozanya binyuze muri gahunda ya Giri inka mu nyarwanda hadutsemo ruswa bahimbye ‘UMUGEREKA’.

Sponsored Ad

Ibi bitangajwe mu gihe nta gihe kinini gishize mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Burera hirukanwe abayobozi bamwe na bamwe bagaragayeho amakosa afitanye isano na gahunda ya “Girinka”. Aba bayobozi bakimara kwirukanwa ngo abaturage bagize agahenge ariko ngo babangamiwe n’ iyi ruswa yongeye kwaduka muri Giri Inka munyarwanda.

Aba baturage bo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Kagogo bavuga ko hadutse uburyo bushya bwo kubasaba ruswa, ku bagomba guhabwa inka ziturutse mu baturanyi babo bagejeje igihe cyo kwitura.

Babwiye TV1 ko kuba uri ku rutonde rw’abategereje korozwa inka bidahagije kuko ngo iyo utibwirije ngo uhe abashinzwe iyi gahunda amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu ngo ntushobora kubona iyo nka bagusimbuka bakayiha undi.

Iki kibazo cya ruswa abaturage bamaze guha izina ry’ “Umugereka” bavuga ko batinya kukigaragaza mu nzego zo hejuru kuko basa n’abapfukiranwa n’abo bayobozi bo hasi babiri inyuma barimo abayobozi b’imidugudu n’abandi bababuza gutanga ibibazo bifitanye isano nacyo mu gihe hari umuyobozi wabasuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo BUTOYI Louis avuga ko abavuga ibi bashobora kuba bashingira ku byahise kuko ngo nubwo ikibazo nk’iki kigeze kuhaba koko ariko ngo cyakemutse burundu ku buryo abayobozi b’imidugudu ntaho bagihurira n’itangwa rya gahunda ya Girinka.

Ngo haba hari urutonde rukurikizwa kandi n’abaruriho bakabona inka binyuze muri tombora.

Ku byo kuba hari abaturage bavuga ko iki kibazo babuze uko bakigeza ku nzego zo hejuru kubera gupfukwa umunwa n’abayobozi bo hasi, uyu muyobozi avuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko yabuze uko agaragaza ikibazo mu buryo bw’ibanga kuko hari n’udusanduku tw’ibitekerezo bashobora kwifashisha kandi ikibazo kikamenyekana

Ibitekerezo

  • abanyuranya n’amategeko bitwaje inshingano bahawe bakwiye gukurikiranwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa