skol
fortebet

Burera: Polisi ifunze ushinzwe ubuhinzi na babiri banyereje ifumbire

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Ushinzwe ubuhinzi n’abandi bantu babiri bashinzwe kugurisha ifumbire n’imbuto ku baturage bo mu karere ka Burera, ku itariki ya 6 Nzeri batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza ifumbire n’imbuto y’ibigori Leta igenera abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro.
Abafashwe ni Nizeyimana Nestor ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kagogo, Habyarimana Jean Baptiste, rwiyemezamirimo wemerewe na Leta gucuruza inyongeramusaruro no kugurisha imbuto y’ibigori (...)

Sponsored Ad

Ushinzwe ubuhinzi n’abandi bantu babiri bashinzwe kugurisha ifumbire n’imbuto ku baturage bo mu karere ka Burera, ku itariki ya 6 Nzeri batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza ifumbire n’imbuto y’ibigori Leta igenera abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro.

Abafashwe ni Nizeyimana Nestor ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kagogo, Habyarimana Jean Baptiste, rwiyemezamirimo wemerewe na Leta gucuruza inyongeramusaruro no kugurisha imbuto y’ibigori Leta igenera abaturage ku giciro cyo hasi muri uwo murenge wa Kagogo, na Dusabimana Cyriaque nawe wemerewe na Leta gucuruza inyongeramusaruro no kugurisha imbuto y’ibigori Leta igenera abaturage ku giciro cyo hasi mu murenge Gitovu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Superintendent of Police (SP) Alex Fata, yavuze ko aba uko ari 3 bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe zirimo n’iz’umutekano zigasanga barakoze amakosa yo guhimba inyandiko no kugurisha abaturage imbuto ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’icyashyizweho na Leta.

SP Fata yavuze ati:”Tumaze kumenya amakuru ko hari amakosa ari gukorwa mu itangwa ry’inyongeramusaruro n’imbuto y’ibigori bigenewe abaturage, akarere kashyizeho itsinda rigizwe n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano rijya gukora igenzura kuri icyo kibazo, nibwo twasanze koko mu mirenge imwe n’imwe hari amakosa yakozwemo.

Yakomeje avuga ati:”Hamwe wasangaga bagurisha abaturage inyongeramusaruro n’imbuto giciro cyo hejuru ugereranyije n’icyashyizweho na Leta, ahandi ugasanga basinyiye abaturage ko bahawe inyongeramusaruro cyangwa imbuto kandi umuturage ntabyo yabonye ndetse nta n’umubare w’ibiro yahawe. Ibi rero ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

SP Fata yavuze ko kugeza ubu iri genzura rimaze gukorwa mu mirenge ya Kagogo, Gitovu na Kinyababa, ariko ko rizanakomereza mu yindi mirenge yose igize akarere ka Burera.

Mu gihe iperereza rikomeje, aba uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Burera, yasabye abashinzwe kugeza ku baturage inyongeramusaruro n’imbuto, kubikora bakurikije amabwiriza.

Aha yavuze ati:”Turasaba aba bashinzwe kwegereza abaturage imbuto n’inyongeramusaruro kubikora bakurikije amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi, babisaranganye uko biri nta kunama ku muturage, ndetse aya mabwiriza ya Minisitiri bayamanike aho bakorera ku buryo buri muturage abona ko ibyo yagenewe abihabwa mu mucyo.”

Yasabye kandi abaturage bahabwa inyongeramusaruro n’imbuto kubikoresha neza, birinda kubigurisha kugirango bongere umusaruro wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa