skol
fortebet

Burera: Polisi yafashe imodoka ipakiye magendu y’imyenda ya chaguwa

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Sponsored Ad

Polisi mu karere ka Burera ku itariki 30 z’ukwezi gushize yafashe imodoka ipakiye amabaro 60 ya magendu y’imyenda yambawe bita chaguwa.
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero za pulake RAA 613U yafatiwe mu kagari ka Gacundura, mu murenge wa Rwerere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hafashwe uwari utwaye iyo modoka n’uwo bari kumwe ucyekwa kuba ari we nyirabyo.
Yagize ati,"Polisi yabonye amakuru ko iyo modoka (...)

Sponsored Ad

Polisi mu karere ka Burera ku itariki 30 z’ukwezi gushize yafashe imodoka ipakiye amabaro 60 ya magendu y’imyenda yambawe bita chaguwa.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero za pulake RAA 613U yafatiwe mu kagari ka Gacundura, mu murenge wa Rwerere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hafashwe uwari utwaye iyo modoka n’uwo bari kumwe ucyekwa kuba ari we nyirabyo.

Yagize ati,"Polisi yabonye amakuru ko iyo modoka ipakiye imyenda ya caguwa ya magendu ishyiraho bariyeri yo kuyifata. Bidatinze yahise ihagera, bayisatse basangamo amabaro 60 y’imyenda ya caguwa idasoreye. Ikindi ni uko nyir’iyo myenda yahaye Abapolisi babafashe ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babarekure barayanga."

IP Gasasira yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye mu gihe Dosiye zabo zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yasabye buri wese kwirinda magendu agira ati," Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Kubinyereza bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange."

Yibukije ko ruswa igira ingaruka ku iterambere na serivisi; bityo asaba buri wese kwirinda kuyaka no kuyakira; kandi agatanga amakuru yerekeranye n’ababikora.

Ayo mabaro 60 ya caguwa yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro.

Haseguriwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 369 n’iya 370 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Naho umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 641 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa