skol
fortebet

Cyamunara y’imashini zikora itabi zo mu ruganda rwo kwa Rwigara yasubitswe

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Cyamunara y’imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd (PTC)’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere yasubitswe ny’uma y’uko uyu muryango wanze agaciro kari kahawe izo mashini.

Sponsored Ad

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara yatangaje ko yi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara.
Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara. Gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari.

Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.”

Inkuru ya Igihe.com ivuga ko abanyamakuru bashatse kubaza Me Habimana iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, ntiyagira icyo atangaza.

Iyi cyamunara yimuriwe ku wambere utaha izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012.

Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa