skol
fortebet

Djibouti igiye kohereza mu Rwanda indege zitwara abagenzi

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

Mu kwezi gutaha sosiyete itwara abagenzi y’ igihugu cya Djibuti, Air Djibouti izatangiza kumugaragaro ingendo Kigali Djibuti.

Sponsored Ad

Ni icyerekezo cya 11 iyi sosiyete izaba ifashe nyuma y’ uko muri 2016 yari yafunze imiryango bitewe n’ igihombo yagize kabone nubwo iterwa inkunga na Leta ya Djibuti.

Air Djibouti yatangijwe mu 1973 nyuma gato y’ uko iki gihugu kibonye ubwigenge gusa yagiye ihura n’ ingorane z’ ibihombo byaje gutuma ifunga imiryango muri 2016.

Umuyobozi mukuru wa Air Djibuti Goudi Hadji yabwiye KT press ko iyi sosiyete igiye gutangiza ingendo mu mugi wa Kigali ndetse ko nta kizakoma mu nkokora iyi gahunda.

Yagize ati “Twakoze inama nyinda kuri iyi gahunda tugiye gutangiza ingendo zigana I Kigali mu kwezi kumwe. Hari ubushake bukomeye bya politiki bw’ abaperezida bombi nta gishobora kutubuza kubishyira mu bikorwa”

Yongeyeho ko boeing 5 nshyashya. U Rwanda na Djibuti bifitanye umubano mwiza bigaragazwa no Perezida Kagame na mugenzi Ismaïl Omar Guelleh bamaze gusurana inshuro 2 no kuba Djibuti yarahaye u Rwanda ubutaka ku Nyanja n’ u Rwanda rugaha Djibuti ubutaka mu cyanya cyahariwe inganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa