skol
fortebet

Gasabo: Umushoferi akurikiranyweho guha umupolisi ruswa y’amafaranga

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Jean Pierre afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo akurikiranywe ho guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda Umupolisi wari ku kazi ukora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo ye guhanirwa gutwara imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge (Control Technique); hakiyongeraho kuba yari ayitwaye yasinze
Uyu mugabo ufite imyaka 35 y’amavuko yakoze ibi byaha ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka. Yafatiwe mu kagari ka Rukiri (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Jean Pierre afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo akurikiranywe ho guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda Umupolisi wari ku kazi ukora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo ye guhanirwa gutwara imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge (Control Technique); hakiyongeraho kuba yari ayitwaye yasinze

Uyu mugabo ufite imyaka 35 y’amavuko yakoze ibi byaha ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka. Yafatiwe mu kagari ka Rukiri ya kabiri, mu murenge wa Remera.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye uko Nshimiyimana yafashwe agira ati,"Abapolisi bamuhagaritse atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Golf ifite pulake RAC 803 C bamusaba icyemezo kigaragaza ko icyo kinyabiziga cyakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Yahaye umwe muri bo ayo mafaranga kugira ngo be kumwandikira amande yo kuba nta cyo yari afite, ndetse no kuba yari atwaye imodoka yasinze. Ntibyamuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi."

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati,"Nta rwitwazo abatunze imodoka bafite rwo kutazisuzumisha kuko serivisi z’Ikigo cya Polisi kibishinzwe (MIC) zihuta. Umuntu wasinze agomba kwirinda gutwara imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga mu rwego rwo kwirinda gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda."

Yagize kandi ati,"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera . Kuyirwanya biri mu byo yitaho cyane; ariko ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kuyitanga."

Yavuze ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru atuma hafatwa abayaka, abayitanga n’abayakira ahamagara nimero ya telefone itishyurwa 997; cyangwa akagana Sitasiyo ya Polisi imuri hafi.

CIP Kabanda yagize na none ati, "Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ikosa runaka agomba gukurikiza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwa ho kunyuranya na yo."

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi akwiriye kubimenyesha inzego zimukuriye.

Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zituma irushaho gukumira no kurwanya ruswa muri uru rwego rw’umutekano harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi; mu byo izi nzego zishinzwe hakaba harimo kwibutsa Abapolisi kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa.

Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa