skol
fortebet

Gicumbi: Hari umuryango w’ abantu 3 uba mu ishyamba

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umuryango w’abantu batatu wibera mu ishyamba ku gasozi kuko nta bushobozi ufite bwo kwiyubakira inzu yo kubamo.

Sponsored Ad

Nyiranambajimana Marie Louise na Nyiranzabonimana Sandrine bavuga ko bamaze imyaka itatu babana mu ishyamba na nyina ubabyara Nakure Theresa kuri ubu bivugwako afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu muryango w’abantu batatu ubarizwa mu mudugudu wa Gashirwe ,akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba umwe mu mirenge y’umujyi mu karere ka Gicumbi. Ubwo umunyamakuru wa TV na Radio One yageraga aho uyu muryango wibera mu gihuru bamwe mu bawugize bamusobanuriye ko baba mu ishyamba kubera ko nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu yo kubamo bafite.
Uyu muryango uvuga kandi ko iyo imvura iguye cyane cyane nijoro ibanyagira utibagiwe n’ibikoko bibabuza amahwemo.

Gusa iyo ugeze aho uyu muryango uba nta bimenyetso bihambaye uhasanga bigaragaza ko haba abantu icyakora aba bakobwa bombi bakavuga ko udushami tw’inturusu baba bagondagonze ndetse n’ibitambaro byo kwiyorosa nyina ubabyara abyikorera akirirwa abibungana ku gasozi kubera uburwayi bwo mu mutwe dore ko ubwo umunyamakuru yahageraga atahamusanze.

Ubuzima bubi uyu muryango ubayemo n’abaturanyi bawo ngo bubateye impungenge aho bemeza ko nta gihe batabibwira ubuyobozi cyane cyane ubw’umurenge wa Byumba n’akarere ariko ntihagire igikorwa imyaka itatu ikaba yirenze.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko ari gishya kuri bwo icyakora bukavuga ko bugiye guhita bukodeshereza icumbi uyu muryango mu gihe hari gushakwa uko wakubakirwa nk’uko Ndayambaje Felix uyobora akarere ka Gicumbi abivuga.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu dukunze kugaragaramo abantu baba badafite aho kuba kandi bakanagaragaza ko badahwema gutakambira ubuyobozi ngo bubafashe ariko bikaba iby’ubusa. Hakaba na bamwe mu bayobozi itangazamakuru ribaza ku bibazo nk’ibi ntibatinye kuvuga ko ari ubwa mbere babyumvise nyamara abaturage baba bagaragaza ko babibamenyesha inshuro nyinshi ariko bakabima amatwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa