skol
fortebet

Gicumbi: Umuryango w’ abantu 6 umaze imyaka 10 uba mu kizu kirangaye

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu y’ikirangarira uratabaza ubuyobozi ngo ufashwe kubakirwa iyo nzu babamo. itarabagwaho kuko utishoboye. Umunyabanga nshingwabikorwa w’ umurenge yavuze ko iki kibazo atakizi nyamara ngo banyiri ubwite bakigejeje ku buyobozi.

Sponsored Ad

Uyu muryango ni uwo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Nsabimana Jean Damascene na Mukamurenzi Emerence babana nk’umugore n’umugabo bafitane abana bane. Batuye mu mudugudu wa Mucyeli akagali ka Nyarutarama,umurenge wa Byumba.

Uyu muryango wabwiye TV1 ko umaze imyaka icumi uba mu nzu ishaje y’ikirangarira yasenyutse badashobora kwisanira kubera ubushobozi buke. Ni ikibazo bavuga ko babwiye ubuyobozi ariko ngo bukakirengagiza.

Abaturanyi b’uyu muryango ubundi usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, bavuga ko inzu uyu muryango ubamo wayihawe n’ababyeyi ba Nsabimana(umugabo) kuri ubu batakiriho;bakanemeza ko uyu muryango utishoboye bityo na bo bagasaba ubuyobozi kubafasha bakabona aho kuba kuko ngo bitabaye ibyo iyi nzu yazabagwira bakahasiga ubuzima bagahomba abaturanyi n’abavandimwe.

Mugihe uyu muryango uvuga ko wagejeje ikibazo cyawo ku buyobozi bw’umurenge wa Byumba, bikaba iby’ubusa,umunyamabanga nshingabikorwa wawo Gahano Rubera JMV agaragaza ko ari ubwa mbere abyumvise gusa akavuga ko bagiye kubikurikirana nubwo ngo hari abasaba ubufasha nyamara ari bo banyirabayazana y’ubukene barimo kubera ubusinzi,uburangare,kugurisha imitungo n’ibindi.

Ukurikije imvugo y’uyu muyobozi bigaraga ko mu gihe basanga uyu muryango ari wo wikururiye ubukene ntacyo wafashwa nyamara hari abana bagomba kwitabwaho.
Kugeza ubu mu murenge wa Byumba habarurwa imiryango 224 itishoboye ikeneye kubakirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa