skol
fortebet

Gisagara: Rwagasana yinjiza ibihumbi 300 buri kwezi abikesha urutoki

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2017

Sponsored Ad

Rwagasana Joseph, umuhinzi ntangarugero w’ urutoki avuga ko buri kwezi rumwinjiriza ibihumbi 300 y’ inyungu.
Uru rutoki ruherereye mu mudugudu wa Bukinanyana akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara.
Ruri ku buso bungana na hegitari ebyiri, Rwagasana avuga ko yaguze ibihumbi 300. Ni urutoki ruhora rutoshye kuko afite imashini imufasha kurwuhira. Uretse n’ icyo arusasira akoresheje ibikenyeri by’ umuceri ku buryo amazi y’ amuhirano atindamo. Afite abakozi babiri (...)

Sponsored Ad

Rwagasana Joseph, umuhinzi ntangarugero w’ urutoki avuga ko buri kwezi rumwinjiriza ibihumbi 300 y’ inyungu.

Uru rutoki ruherereye mu mudugudu wa Bukinanyana akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara.

Ruri ku buso bungana na hegitari ebyiri, Rwagasana avuga ko yaguze ibihumbi 300. Ni urutoki ruhora rutoshye kuko afite imashini imufasha kurwuhira. Uretse n’ icyo arusasira akoresheje ibikenyeri by’ umuceri ku buryo amazi y’ amuhirano atindamo.
Afite abakozi babiri bamufasha kuhira. Yuhira inshuro imwe mu cyumweru buri mukozi akamuhemba 2000.

Aganira n’ umunyamakuru w’ Umuryango amusanze hafi y’ urutoki rwe, yavuze ko yakoreye urugendoshuri mu karere ka Kirehe, akaba ariho yakuye igitekerezo cyo guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere.

Yagize ati “Nakoreye urugendo shuri mu karere ka Kirehe, ndeba uko bahinga urutoki bituma mbikunda numva ko naza nkabifatanya n’ ubuhinzi bw’ umuceri”

Muri ubu buhinzi bw’ urutoki Rwagasana akoresha imashini yuhira yabonye binyuze muri gahunda ya nkunganire muhinzi.

Avuga ko ubusanzwe iyi mashini igura ibihumbi 380, ariko ngo binyuze muri iyi gahunda ya nkunganire akaba yarishyuye amafaranga 190 000, andi 190 000 leta ikayamutangira.

Ngo gutangira kuhira uru rutoki amaranye imyaka ibiri, byatumye uburemere bw’ igitoki kinini yeza kiza ku biro 40, kigera ku biro 70.


Rwagasanga urutoki ararusasira akanarwuhira buri cyumweru

Ati “Ntaratangira kuruvomerera igitoki cyabaga gifite ibiro byinshi cyabaga gifite nk’ ibiro 40. Aho ntangiriye kuvomerera igitoki gishobora kugira ibiro 70 cyangwa 75”
Yunzemo ati “Abataragira aya mahirwe yo kuvomerera mu meshi bo nta musaruro baba bafite ariko njye ziraguma zikera”

Rwagasana avuga ko mu kwezi ashobora gusarura hagati ya toni enye na toni eshanu z’ ibitoki. Izi ngo zifite agaciro k’ amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 500. Ngo iyo afashe aya mafaranga agacukuramo ayo yashoye mu kwezi asanga buri kwezi yinjiza ibihumbi 300 by’ inyungu.

Rwagasana ati “Inama naha abagikora ubuhinzi bwa gakondo ni uko bakwitabira ubuhinzi bwa kijyambere. Aho umuhinzi wa gakondo yeza igitoki cy’ ibiro 20 njye neza icy’ ibiro 70. Urutoki iyo rwamaze kugera aha rurikora rukaguha n’ inyungu”.

Urutoki ni igihingwa gishyigikiwe n’ ubuyobozi bw’ akarere ka gisagara. Aka karere gafite nibura inganda ebyiri zenga urwagwa rw’ ibitoki.

Ibi bituma abahinzi b’ urutoki batabura aho bagurisha umusaruro wabo w’ urutoki.
Umuyobozi w’ akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga avuga ko aka karere ari kamwe mu turere dufite urutoki rwinshi.

Yagize ati “Gisagara turi mu turere dufite urutoki rwinshi, kandi buri mwaka duhinga hegitari zirenga 500 kugira ngo tuzabashe guhaza uruganda”.

Umuyobozi w’ akagari ka Bukinanyana avuga ko abaturage bakangukiye guhinga urutoki bitewe n’ uko ibitoki bifite isoko.

Yagize ati “Ubuhinzi bw’ urutoki ni ikintu abaturage bakangukiye cyane kubera ko ibitoki bifite isoko hari inganda zenga inzagwa muri aka karere zikenera ibitoki byo gutunganya”

Rwagasanga yatangaje ko umusaruro w’ ibitoki awugurisha ku ruganda GABI Ltd rukorera urwagwa mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara.
Ku ruganda ikilo cy’ ibitoki ni amafaranga 110, iyo uruganda rubisanze mu giturage ikilo kigurwa amafaranga 90.

Rwagasana avuga ko afite intego yo kugura imodoka ye bwite izajya imufasha kugeza umusaruro ku ruganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa