skol
fortebet

“Guha umushinga BDF ntibivuze guhita ubona amafaranga”: Meya Ange Sebutege

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihe hari urubyiruko ruvuga ko rwagiye rushyikiriza imishinga yarwo BDF ariko ntirumenye irengero ryayo, Meya w’Akarere ka Huye Ange Sebutege we avuga ko byakabaye byiza urubyiruko rubanje gusobanukirwa neza n’imikorere ya BDF ariko na BDF ikagira uburyo imishinga itatewe inkunga iganirwaho.

Sponsored Ad

Banamwana Alain, avuga ko ubwo barangizaga itorero risoza amashuli yisumbuye, we na bagenzi be bashingiye ku nyigisho baherewe mu itorero, bashingira ku mpano basanganwe zo kubyina no kuririmba, babihuza n’amasomo bahawe ubwo batozwaga ajyanye n’umuco gakondo no kuwusigasira bashing itorero “ Imanzi” ribyina imbyino gakondo. Ubu ngo bakaba bagera ku 150.

Banamwana avuga ko iri torero ribafitiye akamaro kuko ryabafashije gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu itorero ndetse bakanabyaza umusaruro impano yabo.

Avuga ko ku kwezi abitabiriye ibikorwa by’itorero batabura ibihumbi byibuze 40 kuri buri muntu kandi bitabujije ko banakomeje imirimo yabo isanzwe.

Gusa, ngo n’ubwo ribafasha, bari batekereje indi mishinga yabazamura nko kugura amahema n’intebe byo gukodesha mu bukwe no mu birori, bakora umushinga bawushyikiriza BDF ariko ngo ntibamenye aho warengeye.

Yagize ati:” turakora, ariko twashoboraga no kwinjiza ibirenzeho, BDF yaradutengushye, twari dufite igitekerezo cyo kwagura ibikorwa, tukaba twagira n’amahema n’intebe dukodesha ariko umushinga wacu twawushyikirije BDF ntitwamenye uko byarangiye nanubu”.

Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko guha umushinga BDF bitavuze guhita ubona amafaranga. Avuga ko BDF hari imishinga y’urubyiruko yateye inkunga ariko nanone abasabye bose siko batewe inkunga.

Gusa avuga ko umushinga utatewe inkunga ku rwego urwo arirwo rwose waba wari ugezeho ukwiye kugarurirwa ba nyirawo ngo niba hari ibyo bakosora bikosoke.

Yagize ati:” BDF ikorana n’ibigo by’imali bikurikiza amategeko yose bisanzwe bigenderaho ngo bitange inguzanyo, ariko hari igihe rwose umushinga uba ari mwiza, igitekerezo ari cyiza, uburaho akantu gato abantu bakosora cyangwa hakagira ibyo bongeramo ugaterwa inkunga, ariko kubera ko itagaruka ngo iganirweho n’ubuyobozi na ba nyirayo bikarangirira aho, tugiye gushyiraho uburyo abakozi bacu bazajya bayikurikirana”.

BDF yishingira urubyiruko rudafite ingwate ihagije yo kwaka inguzanyo muri banki ku kigero cya 75% by’agaciro k’ingwate basabwaga ngo umushinga wabo uhabwe inguzanyo.

Mu mategeko asanzwe agenga inguzanyo asa n’ahuriwe n’amabanki hafi ya yose harimo kuba usaba inguzanyo ari inyangamugayo, kuba umushinga ari mwiza bigaragara ko uzunguka, kuba nyirawo afite ubushobozi (ingwate n’ubumenyi mu by’amabanki n’inguzanyo) n’ibindi.

Mu guha agaciro ingwate, imitungo itimukanwa iri hanze ya Kigali amabanki ayitesha agaciro cyane. Usanga agaciro gasanzwe k’umutungo utimukanwa watanzeho ingwate banki ikagabanyaho hafi 80%, 20% isigaye ikaba ariyo yemera ko ushobora kuyifatiraho inguzanyo nk’ingwate.

Uku gutesha agaciro ingwate zo hanze ya Kigali bituma ingwate ya 25% BDF iba isaba urubyiruko ko rwakwitangira iba isaba umutungo ufite agaciro kanini cyane. Cyane cyane urubyiruko ruri mu cyaro.

Ibitekerezo

  • ndi uwinyabihu igitekerezo,ni uko leta yashiraho komisiyo mumirenge ishinzwe gukurirana uko urubyiruko rubona inguzanyonyo ku mishinga yarwo ndetse ikifashishwa mu gukurikirana imishinga iba yatanzwe uko ikurikiranwa

    Mbere na mbere ndashimira BDF ikomeje gufasha urubyiruko muri rusange. Igitekerezo cyanjye nuko imishinga yose itaremewe, yazajya isubizwa bene yo ndetse bakanagirwa inama. Ibi BDF izabishobozwa nubundi mugukoresha urubyiruko muburyo bwo kunoza imikorere ndetse no gutanga akazi kurubyiruko.

    Murakoze

    Nange ndangije amashuri yisumbuye mu burezi nateguye umushinga ariko mbura amafaranga mumfashije rero nkabona inguzanyo mwaba mukoze

    Nange ndangije amashuri yisumbuye mu burezi nateguye umushinga ariko mbura amafaranga mumfashije rero nkabona inguzanyo mwaba mukoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa