skol
fortebet

Hoteli y’ akarere ka Burera yaruzuye none imaze umwaka idakorerwamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Hoteli y’ akarere ka “Burera Beach resort” imaze umwaka yaruzuye ariko ntiratangira gukorerwamo. Abatuye hafi y’ aho iyi hoteli yubatswe bibaza icyabuze ngo iyi hoteli itangire ikorerwemo.
Aba baturage barimo abakoze mu mirimo yo kubaka iyi hoteli batangarije Umuryango ko hashize umwaka imirimo yo kuyubaka yararangiye. Ngo amafaranga yose bahakoreye barayahembwe gusa ngo ntibazi icyabuze ko itangire ikore.
Umufundi witwa Turikunkiko Phenias ati “Twarategereje ngo turebe ko batangira baduhe (...)

Sponsored Ad

Hoteli y’ akarere ka “Burera Beach resort” imaze umwaka yaruzuye ariko ntiratangira gukorerwamo. Abatuye hafi y’ aho iyi hoteli yubatswe bibaza icyabuze ngo iyi hoteli itangire ikorerwemo.

Aba baturage barimo abakoze mu mirimo yo kubaka iyi hoteli batangarije Umuryango ko hashize umwaka imirimo yo kuyubaka yararangiye. Ngo amafaranga yose bahakoreye barayahembwe gusa ngo ntibazi icyabuze ko itangire ikore.

Umufundi witwa Turikunkiko Phenias ati “Twarategereje ngo turebe ko batangira baduhe akazi twarahebye. Habuze Iki ko tubona umwaka ushize kandi imirimo yose ikaba yararangiye?”

Umukecuru witwa Nyiramajyambere Dancille avuga ko atumva ukuntu iyi hoteli irimo gutinda gutangira gukora kandi yarubatswe bayiteze byinshi birimo n’ isoko ry’ umusaruro wabo.

Yagize ati “Nk’abaturage , duturiye iyi Hotel , dusanga n’utarize amashuri menshi ashobora kuhabona imirimo kuko ashobora no gukora amasuku cyangwa se n’abahinzi n’aborozi bakajya bahagurishiriza umusaruro wabo”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yatangarije Umuryango ko uyu mwaka wa 2017 uzarangira iyo Hotel itangiye gukora cyane ko Rwiyemezamirimo uzakoresha iyo hotel ngo yamaze gutsindira isoko ; igisigaye ngo ni ugusinya amasezerano gusa.

Meya Uwambajemariya avuga ko abaturage n’abandi bose ko iyo hotel nitangira gukora ngo izihutisha iterambere muri ako gace.

Ati “Iyi Hotel izagirira abaturage akamaro kuko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi niho bazajya babigurishiriza , biteze imbere ndetse izanarushaho guteza imbere ubukerarugendo kuko yubatse ku kiyaga cyiza cya Burera.

Iyi hoteli yubatswe mu kagari ka Nyamabuye umurenge wa Kagogo yuzuye itwaye miliyoni 443.

Meya Uwambajemariya Florence

Irasubiza Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa