skol
fortebet

HUYE:Abakozi ba RAB ngo bagiye guhagarika akazi kubera kudahembwa

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Abakozi bakora imirimo itandukanye mu rwuri rw’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB (icyahoze ari ISAR Songa),baravuga ko nibadahembwa amafaranga y’amezi 5 baberewemo,mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bazahagarika akazi bakoreraga muri iki kigo.Ubuyobozi bw’iki kigo RAB zone y’amajyepfo ntacyo bwashatse kuvuga kuri iki kibazo.

Sponsored Ad

Ni abakozi bakorera muri iki kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, ahari urwuri rw’ahahozwe hitwa isar Songa,bakoramo imirimo yo kwita ku nka z’iki kigo RAB ,aho bavuga ko bakoze imirimo irimo guhinga ubwatsi,abashumba baragira inka ndetse n’abazirarira ngo badaheruka guhembwa uku kwezi kukaba kubaye ukwa 5.
Kumara igihe kingana uku badahembwa ngo byabateje ibibazo by’imibereho kandi bitwa ko bakora,aho bifuza guhabwa aya mafaranga bakoreye muri iki kigo.Cyakora ngo bijejwe kuzayahabwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha gusa ngo nibitagenda uko biteguye guhagarika imirimo

Ubuyobozi ba RAB zone y‘amajyepfo ntacyo bwifuje gutangaza kuri iki kibazo.
Ikibazo cyo kudahembwa aba bavuga ko bakigejeje ku murenge,ariko tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi RWAMUCYO Prosper yatubwiye ko icyo kibazo abakozi bakwiye kuzajya ku murenge bitwaje ibigaragaza uwo mwenda ndetse n’amasezerano,maze umurenge ukabiheraho ubabariza RAB.

Aba bakozi bavuga ko mu gihe bita ku matungo y’iki kigo RAB akazi bavuga ko kavunanye,batagakwiye kumara amezi bavuga ko arenga ane badahembwa,kandi ngo na bo baba baraje gushaka imibereho,binyuze mu guhemberwa akazi bahawe muri iki kigo.

TV1

Ibitekerezo

  • Mwaramutse! Ngirango aba bakozi ntibasobanuriye neza umunyamakuru kuko RAB igirana amasezerano na Rwiyemezamirimo akaba ari we ukoresha bariya bakozi. Kudahembwa bituruka ku mikorere mini ya Rwiyemezamirimo

    Iyi nkuru ntisobanutse rwose. Nta mukozi was RAB udahembwa? Abavugwa ni abakozi ba Rwiyemezamirimo ufitanye contract na RAB. Mwakabaye mureba ibiri muri contract mukavugisha Rwiyemezamirimo akabasobanurira.
    Mu Rwanda nta kigo cya leta na kimwe kigikoresha ba nyakabyizi rwose!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa