Kigali

Huye: Abaturage barasaba RAB indishyi y’imyaka yangizwa n’inka z’iki kigo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 April 2018 Yasuwe: 298

Abahinzi mu batuye mu kagali ka Kabona umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye,barasaba ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kubishyura imyaka yabo ngo ihora yonwa n’inka z’iki kigo ziba zatorotse urwuri.Iki kigo cya RAB kiravuga ko byatewe n’uburangare bwa Rwiyemezamirimo ubacungira urwuri,ariko bagiye kubara ibyonwe abaturage bakishyurwa.Uyu muyobozi anasaba imbabazi abaturage abizeza ko ibi bitazongera.

Umusozi wa Songa ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB zone y’amajyepfo gifiteho urwuri,hepfo y’aho rugarukira hahoze hatuye abaturage ariko baje kwimukira ku midugudu ubu hasigaye imirima yabo gusa.Aba baturage ariko bavuga ko bahangayikishijwe n’uko muri iyi mirima ntacyo basarura kuko inka z’iki kigo cya RAB zihora zibonera imyaka buri gihe. Ibi ngo bibatera igihombo gihereye ku nzara ,ariko bakagira ibyifuzo bibiri birimo guhabwa agaciro bakishyurwa imyaka yabo yonwe n’inka z’iki kigo,ndetse bakanasaba iki kigo gushyiraho uruzitiro izi nka ntizikomeze kubonera.

Umuyobozi uhagarariye RAB muri zone y’amajyepfo, Gasana Parfait avuga ko ari uburangare bwa Rwiyemezamirimo ushinzwe kubacungira urwuri,ariko bagiye guhuza abaturage n’ubuyobozi hakabarurwa ibyonne bityo abaturage bakishyurwa,hakanazitirwa urwuri. Uyu muyobozi wa RAB zone y’amajyepfo kandi aranasaba imbabazi abaturage,abizeza ko ibi bitazongera.

Aba baturage bavuga ko kuva na kera bakihatuye bonesherezwaga ariko babaza iki kigo kikababaza ibimenyetso by’uko inka zaboneye ari izabo babibura bikarangira uko.

Cyakoze ku itariki ya 25 Mata 2018 ngo ubwo izi nka zaboneraga ebyiri muri zo zaje kugwa mu byobo byahoze ari imisarane yabo batarimuka,zikurwamo bukeye ,nk’ikimenyetso ngo iki kigo RAB kitagomba kwirengagiza kikabishyura imyaka yabo izi nka zangije.

TV1

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cyamunara/Huye : Uruganda rw’ ibibiriti rwabuze n’ umwe urugereka

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018, Maitre Vedaste Habimana, umuhesha...
12 September 2018 Yasuwe: 1662 1

Ibiro by’ akarere ka Nyamasheke byakupiwe umuriro w’ amashanyarazi

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG cyakupiye akarere ka Nyamasheke...
31 August 2018 Yasuwe: 1646 0

Ni ryari u Rwanda ruzaba rudakeneye inkunga z’ amahanga?

U Rwanda ni igihugu gito kiri mu nzira y’amajyambere ariko kirimo kwihuta mu...
27 August 2018 Yasuwe: 2127 0

Burera: Muri Giri Inka hadutsemo ruswa idasanzwe bise ‘UMUGEREKA’

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo wo mu karere ka Burera ngo baravuga ko...
22 August 2018 Yasuwe: 1219 1

Ngoma: Wa mubyeyi wahumye umugabo akamusiga mu buzima bushaririye...

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bwegereye...
7 August 2018 Yasuwe: 1849 0

Abanyapolitiki n’ abaherwe bakomeye mu Isi bategerejwe I Kigali vuba...

Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye (UN), Al Gore wigeze kuba Visi...
7 August 2018 Yasuwe: 1936 1