skol
fortebet

Huye: Ikiraro abaturage bahora basabira ubufasha, cyongeye gutwara undi muntu

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike tubagejejeho inkuru y’abaturage batuye imirenge ya Maraba na Kigoma ho mu karere ka Huye basabaga ubufasha bwo kubakirwa ikiraro ku mugezi wa Mwogo utwara ubuzima bw’abantu ,Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu uyu mugezi wa Mwogo watwaye undi mwana w’umukobwa anyereye ku iteme ry’ibiti bikinze kuri uyu mugezi akaba ataraboneka.

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Gicurasi 2018 ni bwo aba baturage binubiraga ikiraro kiri ku mugezi wa mwogo,aho bavugaga ko iki kiraro cyatwawe n’umugezi maze bigahagarika ubuhahirane ari nako giteza impfu bitewe n’abantu benshi bagwamo dore ko uduti banyuraho ari utwo abaturage bashyizeho two kwifashisha by’igihe gito.

Aha kandi abaturage bavugaga ko ubuyobozi bwabemereye kenshi gukora iki kiraro ntibikorwe imyaka igashira indi igataha ,gusa bifuzaga ko bakunganirwa mu bushobozi,n’iyo basabwa nabo gushyiraho uruhare rwabo.

Nyuma y’iminsi 5 tubagejejeho iyi nkuru,mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatatu iki kiraro cyongeye gutwara umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza ngo wari kumwe na Se amuvanye kwa muganga ,maze bagera kuri iki kiraro cy’ibiti bibiri ,umwana akagwamo agatwarwa n’umugezi wa Mwogo.

Kuri uyu wa Gatatu abaturage bari bazindukiye mu gikorwa cyo gushakisha umurambo, aho byageze saa cyenda z’amanywa bataramubona nkuko byakurikiraniwe hafi n’umunyamakuru wa TV/Radio One, Camille NDIKUMANA.

Cyakora aba baturage bavuga ko nanone ibi ari ingaruka z’iki kiraro kidakorwa.

Mu gihe ariko ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko butegereje kuzabanza gukora inyigo harebwa uko iki kiraro cyazakorwa,abatuye aha bavuga ko bitewe n’ingendo zihakorerwa iki kiraro kititaweho cyakomeza kongera umubare w’abatwarwa n’uyu mugezi wa Mwogo.

Ibitekerezo

  • Ni cya kiraro kijya kukarambi uvuye i Mugano ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa