Kigali

Huye: Polisi yataye muri yombi umukozi wa T2000 watorokanye Miliyoni 10 Rwf

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 February 2018 Yasuwe: 1597

Kuwa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yataye muri yombi uwahoze ari umukozi muri T2000 witwa Nsengimana Ismael ukekwaho kwiba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda akajya kuhihisha.

Muri dosiye y’ubu bujura Polisi ya Nyarugenge ifite, Nsengimana yibye ayo mafatranga kun itariki ya 9 Gashyantare, bikaba bivugwa ko kuri iyi tariki yajyanye n’umukoreshawe kubitsa miliyoni 36, bageze mu nzira umukoresha we yagize impamvu zitunguranye ntibagerana kuri banki, abwira Nsengimana ngo ajye kuyabitsa.

Nsengimana agezeyo yabikije miliyoni 26 atorokana ziriya 10 ajya i Huye

Umukoresha we yamaze iminsi atabona Nsengimana ku kazi, nibwo yagize amakenga ajya kureba ko ya mafaranga yayabikije, asanga harabuiraho miliyoni 10.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Nsengimana yafatiwe mu murenge wa Ngoma kubera amakuru yatanzwe n’abaturage b’aho yari yihishe.

Yavuze ati:”Ubwo twamufataga twamusanganye ibihumbi Magana ane na mirongo ine (440, 000Frw )by’amafaranga y’u Rwanda, ariko yari yaraguze n’imyenda mishya ndetse na telefone nshya byose bifite agaciro k’ibihumbi Magana abiri (200, 000Frw).

CIP Kayigi yakomeje avuga ati:”Ipereerza ryerekanye ko yari yaramaze kugura moto ndetse akaba hari n’umuntu yagurije miliyoni ebyiri, ibi byaguzwe twarabifatiriye ngo bizabe nk’ibimenyetso by’ubu bujura kuko iperereza rikiomeje.”

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gicumbi: Umuryango w’ abantu 6 umaze imyaka 10 uba mu kizu kirangaye

Umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu...
15 April 2018 Yasuwe: 1652 0

Kigali: Umufuka w’ amakara wageze kuri 12 000 rwf, abagore bati ‘biraduteza...

Abacuruzi b’ amakara n’ abaguzi bayo bahangayikishijwe n’ uko amakara akomeje...
12 April 2018 Yasuwe: 4518 2

Kigali: Abatuye ‘Bannyahe’ bagiye kuhimurwa bahabwe umudugudu wa miliyari...

Abatuye mu kajagari kari mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro...
1 April 2018 Yasuwe: 2533 3

Umusore wakoze Radio atarabyize BK yamuhaye 1 000 000 rwf

Banki ya Kigali yahaye Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze...
29 March 2018 Yasuwe: 3339 0

Ibiciro by’ ingendo byazamutseho amafaranga 2 ku kilometero

Ikigo cy’ igihugu ngenzura mikorere RURA cyatangaje ko ibiciro by’ ingendo...
29 March 2018 Yasuwe: 2177 1

IMF yavuze ko uyu mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bushobora kuzamuhaho...

Ikigega mpuzamahanga cy’ Imari FMI cyatangaje ko uyu mwaka wa 2018 ubukungu...
23 March 2018 Yasuwe: 618 0