skol
fortebet

I Karembure muri Kicukiro akarere karimo kubakayo ishuri ribanza ry’ igorofa

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Karembure ni akagari ko mu murenge wa Gahanga,umwe mu mirenge igize akarere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Aka kagari kimwe n’ utundi twose two muri aka karere karimo kuzamukamo ibikorwa bitandukanye by’ iterambere birimo imihanda n’ inyubako zitanukanye kandi zigezweho.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera no kunoza imiturire mu karere ka Kicukiro, umushoramari witwa Gahakwa arimo kubaka amazu agezweho mu murenge wa Gahanga arinaho akarere karimo kubaka ishuri ribanza rya (...)

Sponsored Ad

Karembure ni akagari ko mu murenge wa Gahanga,umwe mu mirenge igize akarere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Aka kagari kimwe n’ utundi twose two muri aka karere karimo kuzamukamo ibikorwa bitandukanye by’ iterambere birimo imihanda n’ inyubako zitanukanye kandi zigezweho.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera no kunoza imiturire mu karere ka Kicukiro, umushoramari witwa Gahakwa arimo kubaka amazu agezweho mu murenge wa Gahanga arinaho akarere karimo kubaka ishuri ribanza rya Karembure.

Umuyobozi w’ akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yatangarije UMURYANGO ko iri shuri ry’ igorofa niryuzura rizafasha abana bo muri ako gace kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga.

Yagize ati “Abana ba hano I Karembure twabatekerejeho dusanga ari ngombwa ko tuhubaka rino shuri kuko bakora urugendo rurerure bajya ku mashuri, bamwe bajya kwiga ku murenge wa Gahanga, abandi bakajya Kicukiro Centre ni urugendo rurerure ngira ngo mwabonye igihe mwahakoresheje kandi mwaje n’ imodoka”

Uyu muyobozi avuga ko atari iri shuri ryonyine ririmo kubakwa muri aka karere ahubwo harimo no kubakwa imihanda, ndetse n’ ikigo mbonezamikurire gifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

Dr Nyirahabimana asanga iki kigo mbonezamikurire kizafasha abana n’ ababyeyi kuko gifite aho ababyeyi bazajya bahererwa inyigisho, kandi bakabona n’ aho basiga abana bagiye mu mirimo.

Yagize ati “Igiti kigororwa kikiri gito, iki kigo mboneza mikurire y’ umwana ni mboneza mikurire nyine, ngira ngo mwagisuye mwabonye ko harimo ibibaho byo kwandikaho, igikoni ndetse n’ aho ababyeyi bazajya bahererwa inyigisho. Ababyeyi bajyaga bagira ikibazo cyo kubura hantu hizewe basiga abana babo.

Leta y’ u Rwanda ishyize imbere gahunda y’ ibigo mbonezamikurire y’ abana ndetse mu mpera z’ umwaka ushize yanashyizeho umuhuzabikorwa y’ iyi gahunda ku rwego rw’ igihugu ariwe Anita Asiimwe.

Mu mirenge ya Kigarama, Niboye na Gikondo yo muri aka karere ka Kicukiro harimo kubakwa imihanda ya kaburimbo muri quartier abaturage batuyemo mu rwego rwo kubarinda guhura n’ ivumbi cyangwa icyondo.

Biteganyijwe ko ishuri ribanza ririmo kubakwa I Karembure rizuzura ritwaye miliyari na miliyoni 800 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu gihe ikigo mbonezamikurire cyo kizuzura gitwaye miliyoni 45 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Kicukiro ni kamwe mu turere dutatu tugize umugi wa Kigali. Ni akarere gafite igice kinini cyanewe guturwamo. Ubuyobozi bw’ akarere buvuga ko ibibanza byamaze ndetse n’ imihanda yamaze gukorwa aho ibyo bibanza biherereye.

Amafoto


Ikigo mboneza mikurire kirimo kubakwa mu karere ka Kicukiro gifite ubushobozi bwo kwakira abana 200


[Ishuri ry’ ikitegererezo ririmo kubakwa i Karembure rizabera igisubizo abana bajyaga kwiga kure


Amazu y’ ikitegererezo arimo kubakwa n’ umushoramari Gahakwa niyuzura azayakodesha cyangwa ayagurishe


Muri quaritier zo mu murenge wa Niboye hafi ya Kicukiro centre baciye ukubiri n’ ivumbi kubera imihanda ya kaburimbo bubakiwe n’ akarere ka Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa