skol
fortebet

’Ibibazo by’ ibirayi ntibikeneye abaterankunga ’ Minisitiri Shyaka

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase yizeje abatuye Nyabihu, Musanze na Rubavu ko ibibazo biri mu birayi bigiye gukemuka vuba.

Sponsored Ad

Ni ibibazo bimaze igihe kirenga amezi 6 birimo ibiciro bigenwa ntibyubahirizwe, umusaruro utabona isoko, ibirayi abahinzi bahaye abacuruzi bagatinda kwishyurwa.

Kuri iki Cyumweru Minisitiri Shyaka yasuye Rubavu na Musanze ajyanywe no gushaka umuzi w’ ibi bibazo no gufatanya n’ abo bireba gushaka uko byabonerwa umuti.

Yavuze ko ari ibibazo byoroshye gukemura kuko bidakeneye abaterankunga ngo bafashe u Rwanda kubikemura, yizeza abaturage ko bigiye gukemuka mu gihe gito.

Yabwiye Radiyo Rwanda ati “Ni ibibazo bishingiye ku kudakorera mu mucyo, bishingiye ku mikorere idasobanutse ntabwo ari ibibazo bikeneye abaterankunga ngo tubikemure”.

Minisitiri Shyaka avuga ikibura ngo ibibazo biri mu birayi bikemuke yagize ati “ Ikibura ni ukunoza imikorere n’ imikoranire ko ntawe ugomba kwiba undi . Ni ibibazo biri bukemuke vuba ntabwo biza kutunanira, gusa ningombwa ko ingamba zifatwa na banyiri ubwite bahibereye”.

Ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize Minisitiri w’ Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira yasuye imirenge ya Mudende na Bushenge yo mu karere ka Rubavu abizeza ko ikibazo cy’ amafaranga y’ ibirayi atinda kuboneka kigiye gukemuka burundu.

Yagize ati “Kutabishyurira ku gihe tugiye kubihagurukira kuko ni byo bituma bamwe bemera udufaranga duke gahunda yashyizweho ntiyubahirizwe, kandi tuzabikurikirana kuko twafashe umwanzuro.”

Ubwo Minisitiri Shyaka yageraga I Musanze umwe mu bahinzi yamweretse imifuka y’ ibirayi amaze icyumweru akuye byabuze isoko.

Ikibazo abahinzi b’ ibirayi bafite ni uko niyo babonye ubibagurira abigura kuri make nyamara bikagera mu mijyi nka Kigali bihenze cyane. Bivuze ko umucuruzi ariwe wungukira muri ubu buhinzi kurusha umuhinzi.

Ibi bibazo biri mu birayi uwahoze ari Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda Vincent Munyeshyaka yavuye muri iyi Minisiteri bidakemutse kandi yafashe ingamba nyinshi zo kubikemura.

Ibi bibazo byahuye abaminisitiri barimo uw’ ubuhinzi n’ uw’ ubucuruzi ariko inshuro zirenze imwe ntibyakemuka ngo birangire.

Ibi bibazo byatangiye kumvikana cyane aho Leta y’ u Rwanda isabiye abahinzi b’ ibirayi kujya babigurisha biciye mu makusanyirizo yabyo.


Minisitiri Shyaka yari kumwe na Minisitiri w’ Ubuhinzi Mukeshimana Geraldine na Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda Soroya Hakuziyaremye

Ibitekerezo

  • Nishimiye aba ba Bayobozi 3 bose bahagurukiye ikibazo k’IBIRAYI.Kandi birimo gutanga good results.Imana isaba abayobozi gufasha abaturage kugirango babeho neza.Gusa tujye twibuka ko ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Impamvu izabikora ni nyinshi.Hali ibibazo byinshi byananiye ubutegetsi bw’abantu:Ubukene,ubushomeli,akarengane,intambara,indwara,urupfu,etc...Indi mpamvu nuko Billions z’abantu zikora ibyo Imana itubuza:Kurwana,kwicana,kwiba,gusambana,kwibera mu byisi gusa ntibashake Imana,etc...Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,aba bose Imana izabakura ku isi,isigaze abayumvira gusa.Imana nirangiza,izahindura Isi Paradizo.Hanyuma ibibazo byose biveho.Imana yahaye igihe ntarengwa abantu bifuza kuzaba mu Isi Nshya cyangwa mu Ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.
    Now the time is running out (2 peter 3:9).Uwifuza kuzarokoka kuli uwo munsi,agomba gushaka Imana,aho kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Please awake and search for God before the looming Deadline.Many thanks.

    ikikibazo cyatewe nabantu! kunyungu zabo! cyane cyane Ex Minister MUNYESHYAKA afatanyije ninkeragutabara! kunyungu zabo bahombeje Abaturage! ibibintu nubugome! barangiza ngo bakunda igihugu! bagisahura! ndagaya cyane Gen IBINGIRA!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa