skol
fortebet

Ibikubiye mu gishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wamuritse ku mugaragaro igishushanyombonera gishya, cyitezweho gufasha igihugu kugera ku iterambere mu myaka 30 iri imbere.
Ni igishushanyombonera cyari gitegerejwe cyane, nyuma y’ivugurura ry’icyatangijwe mu 2013 ariko bikagaragara ko kitasubizaga ibyifuzo by’abaturage.
Iby’ingenzi biri muri icyo gihsushanyombonera ni imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi, uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubukungu, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.
Ku (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wamuritse ku mugaragaro igishushanyombonera gishya, cyitezweho gufasha igihugu kugera ku iterambere mu myaka 30 iri imbere.

Ni igishushanyombonera cyari gitegerejwe cyane, nyuma y’ivugurura ry’icyatangijwe mu 2013 ariko bikagaragara ko kitasubizaga ibyifuzo by’abaturage.

Iby’ingenzi biri muri icyo gihsushanyombonera ni imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi, uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubukungu, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Ku bijyanye n’imiturire ari nacyo benshi bibaza, Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu nyigo yakozwe, byagaragaye ko ukeneye inzu 859 000 zizahaza abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu mwaka wa 2050.

Nubwo izo nzu zikenewe, zigomba kuba zinahendutse kuko nibura 58 % by’abatuye Kigali ari abinjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi ijana.

Igishushanyombonera kivuguruye cy’Umujyi wa Kigali kirimo impinduka zitandukanye nko mu myubakire aho hitawe cyane ku nyubako zijyanye n’icyerecyezo ariko zishobora kwigonderwa n’abatuye umujyi.

Mu buryo bw’imyubakire, igishushanyombonera gishya giteganya ko hamwe mu hari utujagari abaturage bazafashwa inzu zabo bakajya bazivugurura gahoro gahoro, aho kubimura bose nkuko byagiye bigaragara mu gishushanyo mbonera gishaje.

Ibyo birimo ko nk’umuturage ufite amikoro make afite ubutaka, ashobora kwerekwa igishushanyombonera cy’inzu ziteganyijwe aho atuye, akagenda yubaka gahoro gahoro.

Harimo kandi uburyo bwatangijwe mu bice bikikije ruhurura ya Mpazi, ni ukuvuga imirenge ya Kimisagara na Gitega mu Mujyi wa Kigali, aho abashoramari bajyanwa ahantu hari utujagari, bakumvikana n’abaturage bahafite ibibanza hakubakwa inzu zigezweho, hanyuma umuturage agahabwa inzu muri izo inganya agaciro n’ikibanza yatanze.

Umuyobozi ushinzwe Imiturire n’Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, yavuze ko igerageza bakoze ryagaragaje ko ubwo buryo bushoboka, ari nabyo bagiye gukora mu tundi duce turimo inzu zitajyanye n’igihe.

Yavuze ko bidakozwe gutyo, abantu benshi bakomeza kugenda basohoka muri Kigali bigatuma ubuzima muri uwo mujyi buhenda, bitandukanye n’intego za Leta.

Ati “Icyo batugiriyeho inama cyane ni ukugenda tuvugurura utujagari turi muri Kigali. Kuba abantu bagenda bubaka utujagari, nuko akenshi aba yabuze ubundi buryo bwo kuba yatura neza. Nta muntu wanga kuba heza ahubwo nuko aba atahabonye.

“Abantu benshi usanga basohoka muri Kigali bajya gutura mu nkengero, ariko uko abantu bagenda basohoka muri Kigali ni nako tuzatuma Kigali igenda ihenda. Niyo mpamvu dushaka ko abantu batura muri Kigali.”

Muhirwa yavuze ko mu guharanira ivugururwa rya Kigali hitawe ku bantu b’amikoro make, hatangijwe undi mushinga mu Biryogo mu gace kazwi nk’Agatare, mu Karere ka Nyarugenge.

Uwo mushinga ni uwo kubaka ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda ahantu hasanzwe utujagari, ku buryo abaturage ubwabo babona ko bakeneye kuvugurura inzu zabo.

Ati “Turi kujyanayo ibikorwa remezo noneho n’abatuye aho, niba baguhaye kaburimbo nawe uhita ubona ko ugomba kuvugurura inzu yawe ukayigira nziza cyangwa ukabona ko inzu iri aho itajyanye n’ibyo bikorwa remezo.”

Uwo mushinga uzanagezwa mu tundi duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali nko mu Gatenga, Nyabisindu, Nyagatovu, Kimisagara, Gitega na Rwezamenyo.

Igishushanyombonera kandi cyagiye giteganya uburyo bwo kuba ahantu runaka hakubakwa inzu zo gukoreramo ariko zinarimo amacumbi kandi byose bihendutse, ku buryo bitaba ngombwa ko abantu bakorera kure y’aho batuye.

Mu bijyanye no gutwara abantu, hateganyijwe ahazajya hanyura ibinyabiziga bitandukanye harimo n’inzira z’imodoka zitwara abantu mu buryo rusange (Rapid Transit), aho izo modoka zizaba zifite ahantu hihariye zinyura kugira ngo zihute, bigamije kugabanya umuvundo w’imodoka mu mujyi no gushishikariza abantu kugenda mu modoka rusange aho kugura izabo bwite.

Hari uduce kandi twagenewe ibikorwa bigamije kuruhura abatuye umujyi, ahanini byagiye biteganywa mu bice byari bisanzwemo ibishanga muri Kigali. Hari ibikorwa byatangiye nk’i Nyandungu na Gikondo ahahoze inganda, aho hari guhindurwamo ubusitani buzajya bufasha abatuye Kigali kubona aho baruhukira.

Muhirwa yavuze ko banateganyije uburyo bwo gutunganya imyanda mu mujyi, aho hari gutunganywa ikimoteri cya Nduba na Masaka, ku buryo imyanda y’i Kigali igira uburyo bwiza bwo gutwarwa no gutunganywa bitabangamiye abatuye umujyi.

Umwihariko w’iki gishushanyombonera, ni uko hitawe cyane ku byifuzo by’abaturage kuko habanje gukorwa inama zitandukanye nabo, harebwa ibyo bifuza ko bikorerwa aho batuye bitandukanye n’igishushanyombonera gishaje.

U Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko iki gishushanyombonera gishya kizafasha mu kugera kuri iyo ntego, hitabwa ku byo abaturage bakeneye.

Ati “Hari aho ibyari biteganyijwe mu gace runaka byahindutse kugira bijyanishwe n’ibihakenewe, ibyifuzo by’abakiliya cyangwa se aho ibihe bigana […] Twiteguye gutera inkunga no koroshya mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyo, hashyirwaho uburyo bworohereza abashoramari.”

Minisitiri Gatete yavuze ko iki gishushanyombonera kirimo n’uburyo bwo kurengera ibidukikije, gusigasira amateka ndangamurage n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yasabye Abanya-Kigali kubahiriza ibiri muri icyo gishushanyo, cyane cyane hirindwa uburyo bwo kubaka mu kajagari bwagiye buhanganisha kenshi inzego z’ubuyobozi n’abaturage.

Yagize ati “Abanya-Kigali n’abashaka kuhatura badukundire iki gishushanyombonera tucyubahirize, tujye mu miturire mishya icyubahirije, tujye mu cyerecyezo cyo kuba abaturage bakeye, akavuyo gake mu myubakire, kurenga ku mategeko bicike, maze dukomeze twiyubakire igihugu cyiza n’umujyi mwiza.”

Biteganyijwe ko nyuma yo kumurika ku mugaragaro iki gishushanyombonera, gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa.



Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa