skol
fortebet

Ibiro by’ akarere ka Nyamasheke byakupiwe umuriro w’ amashanyarazi

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG cyakupiye akarere ka Nyamasheke umuriro w’ amashanyarazi kubera umwenda akarere katishuye iki kigo.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyamasheke yo gukwirakwiza umuriro mu baturage mu mirenge ya Kanjongo, Rangiro na Mahembe ariko ntibishyura.

Hagenimana Ernest, uyobora ishami rya REG mu karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko ibirarane bya miliyoni 370 bishyuza Akarere ari iby’imyaka ibiri (2012-2014). Ibi birarane nibyo byatumye REG ifata icyemezo cyo gukupira umuriro aka karere.

Umwe mu bakozi b’ akarere ka Nyamasheke yavuze ko hashize iminsi ibiri aka karere nta muriro gafite.

Hagenimana avuga ko REG ishami rya Nyamasheke bandikiye Akarere kenshi babibutsa ngo bishyure ariko ntihagire icyo babikoraho.

Ati “Ubu hashize imyaka itandatu batarishyura, ubuyobozi bwa REG bwafashe ikemezo cyo kuba tubakupiye kugira ngo tubanze dukemure icyo kibazo.”

Kamali Aimé Fabien, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yemereye Umuseke ko ariko ko bimeze koko ‘babakupiye’ (babavaniyeho)amashanyarazi.

Ati “Byaturutse ku masezerano twagiranye yo guha abaturage umuriro ntabwo akarere kabashije kwishyura ibirarane byose nk’uko biri, ariko turikuganira na REG kugirango tubikemure ntabwo bizatinda.”

Ubu Akarere kari kwifashisha imashini itanga umuriro(Generator) kugira ngo imirimo y’akarere ikomeze.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko ku mwenda wose barimo REG bari bamaze kwishyura arenga miliyoni 100.

Mu minsi ishize REG yafashe ingamba zo kwishyuza ibirarane byinshi iberewemo n’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ibya Leta, muri icyo gikorwa hari n’amashami amwe n’amwe ya WASAC mu gihugu REG yari yafungiye umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa