skol
fortebet

Ibura ry’akazi, abanebwe n’inkorabusa ni imwe mu mizigo ikomeye ku bukungu

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Ibarura rusange ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko ugereranyije abantu 100 bishingira/batunga abagera kuri 93 (age dependency ratio) batari mu myaka yo gukora. Ibi biteza impungenge cyane iyo usanze umubare utari muto w’abari mu myaka yo gukora ari abashomeri cyangwa batari ku isoko ry’umurimo.
Muri raporo ya 2019 igaragaza uko umurimo uhagaze mu Rwanda yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko muri miliyoni zisaga cumi n’ebyiri (...)

Sponsored Ad

Ibarura rusange ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko ugereranyije abantu 100 bishingira/batunga abagera kuri 93 (age dependency ratio) batari mu myaka yo gukora. Ibi biteza impungenge cyane iyo usanze umubare utari muto w’abari mu myaka yo gukora ari abashomeri cyangwa batari ku isoko ry’umurimo.

Muri raporo ya 2019 igaragaza uko umurimo uhagaze mu Rwanda yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko muri miliyoni zisaga cumi n’ebyiri z;abanyarwanda abari bujuje imyaka 16 kuzamura ibemerera gukora bari miliyoni 7,231,536, muri aba abagera kuri 3,862,799 gusa akaba aribo bakoraga gusa cyangwa se bashakisha akazi.

Miliyoni 3,368,737 ntaho bagaragara na hamwe ku isoko ry’umurimo (mu kazi, mu kugashakisha, mu mashuli cyangwa se no mu bindi bikorwa ibyo aribyo byose niyo byaba ari ibyo kubatunga gusa).

Mu ijanisha, iyi raporo yerekana ko 15.2% by’abanyarwanda ari abashomeri, naho abasaga 46.6% by’abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora babarurirwa hanze y’isoko ry’umurimo.

N’ubwo 69.8% mu bari hanze y’isoko ry’umurimo batigeze biga amashuri yisumbuye, 26% bize amashuri yisumbuye, naho 4.2% bize icyiciro cya gatatu cy’amashuri (kaminuza).

Bibiri bya gatatu by’abari hanze y’isoko ry’umurimo ni igitsina gore (62.5%), mu gihe abagera kuri 85.5 ku ijana batuye mu cyaro. Mu bagera kuri 50.3% bari hanze y’isoko ry’umurimo, 23.4% bakora ubuhinzi butanga ibitunga umuryango gusa, 9.7% ni abanyeshuri, naho 13.5% ni abasaza, abafite ubumuga, cyangwa se abacitse intege zo gushakisha akazi.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2019 kandi ryagaragaje ko ubushomeri bwiganje mu bize amashuri menshi, aho ubushomeri mu rubyiruko buri ku kigero cya 16.2 ku ijana ku batarigeze biga, naho ku bize amashuri yisumbuye ubushomeri buri ku kigero cya 30 ku ijana, ndetse na 28.8 ku ijana ku bize kaminuza.

Hirengagijwe ikibazo cy’ubushomeri ahanini bwiganje mu bize, imibare igaragaza ko no ku bafite akazi hari imbogamizi zo gutinda kukabona, aho abagera ku 9.8 ku ijana babonye akazi nyuma y’imyaka ibiri bagashakisha, naho 44.1ku ijana bakabonye bamaze hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri bagashaka.

Mu mwaka wa 2019 byagaragaye ko abagera kuri 26.8 ku ijana by’abafite akazi bakora amasaha macye, nyamara hafite umwanya n’ubushake bwo gukora ariko bakabura imirimo. Ibi bituma umubare w’abashoboye gukora batabyazwa umusaruro ugera kuri 55.7 ku ijana.

Mu gihe impuzandengo igaragaza ko umukozi yinjiza umushara ugera ku 57,878 ku kwezi, abasaga 40% binjiza atageze ku 30,000 ku kwezi, mu gihe 12.8 ku ijana gusa binjiza ageze ku 100,000 kuzamura.

Hagendewe ku cyiciro cy’igikorwa cy’ubucuruzi, bigaragara ko abakozi bakora mu buhinzi bahembwa amafaranga macye ugereranyije n’abakora mu bindi byiciro. Mu gihe ukora mu buhinzi yinjiza agera kuri Rwf 216 ku isaha, aho ukora muri service yinjiza agera kuri Rwf 656 ku isaha.

Abafite ubumuga bari mu myaka yo gukora bangana ni 19,2 mu gihe ikigeranyo cy’ubushomeli kuri iki cyiciro buri kigero cyo hasi ukurikije abatabufite, ni cumi na bane ku ijana (14%).

Abagore mu kazi bangana na 44.8%, abenshi bakaba bibera mu mirirmo iciriritse irimo amasuku, gutanga ibiruzwa mu maduka n’indi mirimo y’ubufasha, abari mu mirimo ikomeye ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo bakaba bangana na 32.1%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa