skol
fortebet

IGERERANYA: Imishahara y’ abaperezida b’ Afurika n’ iy’ abaperezida bakomeye mu Isi

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Ntibyoroshye kumenya imishahara y’ abaperezida bayobora ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bitewe n’ uburyo itumanaho rireba abaperezida bo kuri uyu mugabane ryubatse. Gusa ibinyamakuru bitandukanye mu matohora byakozwe byabashije kugira imwe n’ imwe bimenya.
Umuryango tugiye kubagezaho imishahara ya bamwe mu bakuru b’ ibihugu by’ Afurika ugereranyije n’ iy’ abakuru b’ ibihugu by’ ibihangange mu Isi.
Ikinyamakuru Jeunes Afrique mu bucukumbuzi cyakoze cyamenye ko Perezida wa Afurika y’ Epfo Jacob (...)

Sponsored Ad

Ntibyoroshye kumenya imishahara y’ abaperezida bayobora ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bitewe n’ uburyo itumanaho rireba abaperezida bo kuri uyu mugabane ryubatse. Gusa ibinyamakuru bitandukanye mu matohora byakozwe byabashije kugira imwe n’ imwe bimenya.

Umuryango tugiye kubagezaho imishahara ya bamwe mu bakuru b’ ibihugu by’ Afurika ugereranyije n’ iy’ abakuru b’ ibihugu by’ ibihangange mu Isi.

Ikinyamakuru Jeunes Afrique mu bucukumbuzi cyakoze cyamenye ko Perezida wa Afurika y’ Epfo Jacob Zuma ku kwezi ahembwa amayero 19 765.

Wumvishe umushahara wa Perezida Paul Bia utegeka igihugu cya Cameroun, ushobora gukeka ko harimo kwibeshya nyamara nta kwibeshya kurimo ni amayero 200 ku kwezi.

Tugereranyije n’ imishahara y’ abategeka ibihugu by’ ibihanganye mu Isi, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ahembwa amayero 24 264, uw’ u Bufaransa ahembwa amayero 13 764 mu gihe Vladmir Putin utegeka u Burusiya ahembwa amayero 7 460.

Umushahara wa Perezida wa Mali ni amayero 5 335 gusa yemerewe agahimbazamusyi kenda kungana n’ umushahara, ibihumbi bine by’ Amayero.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Joseph Kabila ku kwezi ahembwa amayero 4 000 ntabwo habariwemo uduhimbazamushyi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahembwaga amayero 9 756 gusa mu minsi ishize umushahara y’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu nawe arimo uherutse kugabanywa.

Muhammadu Buhari uyobora Nigeria, umuvugizi we aherutse gutakaza ko ahembwa amayero 2 600 ku kwezi. Alpha Condé wa Guinea ahembwa amayero 1 699, Macky Sally wa Senegal amayero 1 145, Alassane Ouattara wa Code d’ Ivoire ahembwa amayero 7 300, mu gihe Johnson Sirleaf ahembwa amayero 5 470.

Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe ahembwa amayero 1 284, Ali Bongo wa Gabon ni amayero 4 573.

Muri rusange abakuru abakuru b’ ibihugu benshi bafite umushahara uri hagati y’ amayero 2000 na 8000.

Twabibutsa ko iyero rimwe kuri ubu rifite agaciro k’ amafaranga 910 y’ Amanyarwanda.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri ubu urimo kwiyamamariza manda ya gatatu ahembwa amayero 6 706 ku kwezi, ni miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arindwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi

Ibitekerezo

  • Mwalimu ahembwa angahe?

    Paul Biya ni 200€ cyangwa ni 200 000€

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa